Havutse amarushanwa abiri azongerera ibyishimo abakunzi ba Basketball mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mukino wa Basketball mu Rwanda, hongewemo amarushanwa abiri arimo igikombe gikuru cya Super Cup cyizahatanirwa n’amakipe abiri azaba yegukanye ibikombe.

Byemerejwe mu Nteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Izindi Nkuru

Iyi Nteko Rusange kandi yanemeje itariki izatangiriraho Shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ikaba ari tariki 09 Gashyantare 2024.

Iyi Shampiyona y’icyiciro cya mbere, na yo yiyongereyemo amakipe abiri ari yo Kepler na Easter African University, yatumye izakinwa n’amakipe 10 mu bagabo.

Naho amarushanwa abiri yongewe mu mikino ya Basketball mu Rwanda, ni igikombe cyiswe Rwanda Cup ndetse n’igikombe cya Super Cup.

Iki gikombe cya Super Cup kizakinwa n’ikipe izaba yegukanye Shampiyona ndetse n’izaba yegukanye iri rushanwa rishya rya Rwanda Cup.

Muri iyi Nteko Rusange, kandi hafashwe ibindi byemezo bitandukanye, nko mu mategeko; hanzuwe ko umukinnyi w’umunyamahanga umaze gukina imyaka irenga 3 yemerewe gukina muri League nk’Umwenegihugu.

Abakinnyi bakiniraga ikipe y’Igihugu baramaze guhabwa uburenganzi nk’ubw’abegihugu, buri kipe yemerewe umukinnyi umwe, n’abanyamahanga babiri nk’uko byari bisanzwe.

Ku bakinnyi b’Abanyarwanda baba hanze y’Igihugu, igihe bari imbere mu Gihugu buri kipe yemerewe umukinnyi umwe gusa.

Nanone kandi amakipe yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kugeza shamppiyona irangiye, mu gihe byarangiranaga n’imikino y’icyiciro kibanza. Abakinnyi ikipe yemerewe kwandikisha ni 20 barimo abanyamahanga 5.

Mu mategeko, hemejwe ko umukino nuzajya urangira amakipe anganya amanota, hazajya hongerwaho iminota y’inyongera kugira ngo haboneke ikipe itsinze. Ubusanzwe mu gihe amakipe yanganyaga amanota muri Phase Aller batangaga amanota bagendeye ku ikipe yatsinze umukino wa Phase retour.

FERWABA yemeje ko mu 2025, hazabo shampiyona y’ababigize umwuga mu buryo bujyanye n’amategeko

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru