Havutse impaka kubera umuyobozi ushinjwa na mugenzi we kwiba Intama akayirya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’Isibo imwe yo mu Kagari ka Kabere mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, yasabwe kwishyura intama yibwe ikabagirwa mu ishyamba rye, mu gihe we ndetse n’abaturanyi be bavuga ko ari akarengane kuko atigeze yiba iryo tungo ndetse ko atazwiho iyi ngeso dore ko na we ubwe asanzwe yishoboye akaba anoroye inka ku buryo atakwiba intama.

Uyu muturage witwa Ntuyehe Inock Ramadhan uyobora Isibo y’Ubutwari iri mu Mudugudu wa Burango mu Kagari ka ka Kabere, yabwiye RADIOTV10 ko iyo ntama yabagiwe mu ishyamba rye mu rwego rwo kumugerekaho icyaha atakoze kuko hari izindi zari zibwe akagira uruhare mu gutahura ababikoze.

Izindi Nkuru

Yavuze ko mu kwezi k’Ukwakira 2022 hari umuturage wo mu Mudugudu wa Mushubati wibwe Intama, akagira uruhare mu gufata uwari wazibye.

Ibi byatumye agirana amakimbirane n’umuryango w’uwo wari wibye izo ntama ku buryo ari wo uri inyuma w’ikibazo cy’intama zibwe mu ijoro ryo ku itariki ya 24 rishyira tariki 25 Ukuboza 2022 ikabagirwa mu ishyamba rye.

Ati “Ni uburyo bwo kwihimura kuko haje kuboneka umuturage wo muri Mushubati dufitanye ikibazo kuko uwo muntu wari wibwe intama hari izindi bari bamwibye mu kwezi kwa cumi zibwe n’umwana we, uwo mwana we ngira uruhare rwo kumufata.”

Uyu muturage usanzwe ari na Mutwarasibo avuga ko yatunguwe no kuba Umuyobozi w’Umurenge yaramuhamije icyaha cyo kwiba iyi ntama yabagiwe mu ishyamba rye ndetse agategeka ko agomba kuyishyura.

Ati “Namusabye ubutabera kugira ngo nisobanure arabinyangira, byageze aho arambwira ati ‘iyo ntama ugomba kuyishyura nyuma y’iminsi ibiri’ njye naramubwiye nti ‘iyo ntama ntabwo nayishyura keretse munshyizeho itaka’.”

Ntuyehe akomeza avuga ko yanababajwe n’amagambo yabwiwe n’uyu muyobozi w’Umurenge ko iyo ntama ari we wayibaze akayirira mu rundi rugo none ngo byanamusenyeye urugo.

Bamwe mu baturage batuye muri iyi Midugudu yombi; uwa Burango n’uwa Mushubati, bavuga ko na bo batunguwe n’iki cyaha cyageretswe kuri uyu muturage kuko badasanzwe bamuziho ingeso mbi nk’izi z’ubujura.

Umwe ati “N’izo ntama za mbere twaratabaranye turarana ijoro, rwose tumuziho ubunyangamugayo ntabwo ari umujura, yavukiye aha arahasaziye nta bujura tumuziho.”

Mu gihe ubuyobozi bw’Umurenge bwategetse uyu muturage kwishyura iri tungo ryibwe vuba na bwangu, ubw’Umudugudu wa Burango aho uyu muturage atuye ndetse n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Mushubati ahari urugo iyo ntama yibwemo, bose babwiye RADIOTV10 ko bagishakisha abajura bibye iryo tungo, bakavuga ko batazi icyo Umuyobozi w’Umurenge yashingiyeho abihamya Mutwarasibo Ntuyehe.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru