Monday, February 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda: Havutse impaka nyuma y’urupfu rw’umukobwa wiyahuye ubwo yajyaga gusura umukunzi ngo bishimane ku munsi w’abakundana

radiotv10by radiotv10
16/02/2026
in MU RWANDA
0
Rwanda: Havutse impaka nyuma y’urupfu rw’umukobwa wiyahuye ubwo yajyaga gusura umukunzi ngo bishimane ku munsi w’abakundana
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa ukekwaho kwiyahura mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo nyuma yo kujya gusura umusore bakundanaga ngo bazishimane ku munsi w’abakundana agasanga ari kumwe n’undi mukobwa, kumushyingura byabayemo impaka, ubwo umuryango we wajyanaga umurambo we iwabo w’uyu musore ukarara ku marembo.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho ku wa Gatanu mbere yuko haba umunsi wizihirizwaho Mutagatifu (Saint) Valentin bamwe bemera ko ari uw’abakundana, uyu mukobwa yajyaga kureba uwo musore.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa witwa Uwase Sandrine usanzwe aturuka mu Karere ka Nyagatare, yafashe urugendo akajya kureba uwo musore utuye mu Mudugudu w’Agatarama mu Kagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera muri Gatsibo, kugira ngo bazishimane nk’abantu bakundana kuri Saint Valentin.

Televiziyo yitwa BTN TV dukesha aya makuru, itangaza ko uyu mukobwa wanigeze kubana n’uwo musore nk’umugore n’umugabo, yasanze ari kumwe n’undi mukobwa, bikamurakaza, agafata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima akoresheje ibinini akabivanga n’ikinyobwa kizwi nka Energy.

Akimara kunywa uruvangitirane rw’ibyo bintu, uyu mukobwa yahise yerecyeza iwabo w’uyu musore kubatura agahinda k’ibyo yabonye, ari na bwo bazaga kumenya ko yanyoye ibyo bintu kugira ngo yiyambure ubuzima.

Bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo barebe ko barokora ubuzima bwe kuko ibyo yari yanyoye byari bimumereye nabi, ariko bamugezayo yamaze gushiramo umwuka.

Umuryango wa nyakwigendera wateguye imihango yo kumuherekeza bwa nyuma, ariko nyuma haza kuvuka impaka zazamuwe na bamwe mu bo mu muryango we bavugaga ko bitumvikana kuba umuryango w’umusore watumye nyakwigendera yiyambura ubuzima, ntacyo wabafashije muri ibi bikorwa.

Ni bwo bafataga isanduku yarimo umurambo wa nyakwigendera, bayijyana iwabo w’uwo musore bashinja kuba nyirabayazana w’urupfu rw’umwana wabo.

Umwe mu baturage yagize ati “Bagiye kumushyingura, ababyeyi b’uwo mukobwa barabyanga, bamuzana aho bamurambika kuri uwo mukecuru [umubyeyi w’umusore] barangije barigendera.”

Abaturage bo muri aka gace bagaya uyu muryango bavuga ko ibyo wakoze bitari bikwiye, kuko niba bari bemeye gushyingura umukobwa wabo, ndetse bageze no ku irimbi, batari bakwiye gufata icyemezo cyo kuzana nyakwigendera iwabo w’umusore.

Undi ati “Waraye ku muryango none se wari bujye mu nzu kwenda iki? Ubundi wamenya ari imihamuro ki? Niba tuzi ko abantu bajya guhamba intumbi [bavuga umurambo cyangwa umubiri] ikaba yageze ku irimbi, bakongera bakayikuramo bakayizana, urumva wowe wapfa kwmemera ko ijya mu nzu? Nawe wabitekereza erega isi yarahindutse, ushobora kugira uti ni imitongera irimo bashaka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Urujeni Consolee avuga ko ikibazo cyabaye ku muryango wa nyakwigendera, ari ukuba wabuze ubushobozi bwo kwishyura irimbi.

Ati “Ubwo rero twebwe ubuyobozi tumusabye ko ibijyanye n’irimbi bitamuvuna kuko n’ubundi ni irimbi rusange rishyingurwamo abaturage bitabye Imana.”

Na we agaya uyu muryango wa nyakwigendera kuri iki gikorwa wakoze. Ati “Ni amahano ubundi nta murambo ujyanwa ku irimbi uvanweyo uzanwe mu rugo, ibyabaye ni amahano kandi n’aba babyeyi nta nyigisho nziza beretse abana bato bari aha.”

Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera n’umusore bikekwa ko yiyahuriye, banigeze kubana nk’umugore n’umugabo, ariko imiryango yabo ikaba itarabimenye, ari na cyo cyatumye havuka izi mpaka zakurikiye uru rupfu.

Nyakwigendera yashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Gashyantare, nyuma yuko inzego z’ubuyobozi zinjiye muri iki kibazo, zikanabafasha kumvikana no gukora imihango yo guherecyeza nyakwigendera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + two =

Previous Post

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Next Post

Uko byagenze ngo indege yari ivuye muri Kenya yerecyeje i Kigali isubireyo itaguye

Related Posts

Urubanza ruvugwamo Miliyoni 480 Frw ruregwamo Major mu Ngabo z’u Rwanda rwasubitswe

Urubanza ruvugwamo Miliyoni 480 Frw ruregwamo Major mu Ngabo z’u Rwanda rwasubitswe

by radiotv10
16/02/2026
0

Urubanza ruregwamo Major Jean Claude Habineza ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 485 Frw, uburana hamwe n’umusivile Bavakure Ndekwe Felix, rwasubitswe nyuma yuko...

Uko byagenze ngo indege yari ivuye muri Kenya yerecyeje i Kigali isubireyo itaguye

Uko byagenze ngo indege yari ivuye muri Kenya yerecyeje i Kigali isubireyo itaguye

by radiotv10
16/02/2026
0

Indege ya Sosiyete y’Indege yo muri Kenya (Kenya Airways) yari ivuye i Nairobi yerecyeje i Kigali mu Rwanda, yasubiyeyo nyuma...

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

by radiotv10
16/02/2026
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi, irashya irakongo n'ibyarimo byose....

Nyamasheke: Umuhanda bijejwe bagaheba basigaye baryama bakawurota

Nyamasheke: Umuhanda bijejwe bagaheba basigaye baryama bakawurota

by radiotv10
16/02/2026
0

Nyuma yo kumara igihe bategereje ikorwa ry’umhanda Ntendezi-Karengera Nyakabuye uhuza uturere twa Nyamasheke na Rusizi, Bamwe mu baturage bo mu...

Abagore birwanyeho ngo biteze imbere bagaragaje icyabafasha kubikora mu buryo bugezweho bagasezerera ubwa gakondo

Abagore birwanyeho ngo biteze imbere bagaragaje icyabafasha kubikora mu buryo bugezweho bagasezerera ubwa gakondo

by radiotv10
16/02/2026
0

Abagore bishyize hamwe bahinga ikawa mu butaka batijwe na Leta, bo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, bavuga...

IZIHERUKA

Umunyamakuru Rugaju Reagan agarukanye guca bugufi nyuma y’ibyo yatangaje kuri mugenzi we Lorenzo
IBYAMAMARE

Umunyamakuru Rugaju Reagan agarukanye guca bugufi nyuma y’ibyo yatangaje kuri mugenzi we Lorenzo

by radiotv10
16/02/2026
0

Urubanza ruvugwamo Miliyoni 480 Frw ruregwamo Major mu Ngabo z’u Rwanda rwasubitswe

Urubanza ruvugwamo Miliyoni 480 Frw ruregwamo Major mu Ngabo z’u Rwanda rwasubitswe

16/02/2026
Uko byagenze ngo indege yari ivuye muri Kenya yerecyeje i Kigali isubireyo itaguye

Uko byagenze ngo indege yari ivuye muri Kenya yerecyeje i Kigali isubireyo itaguye

16/02/2026
Rwanda: Havutse impaka nyuma y’urupfu rw’umukobwa wiyahuye ubwo yajyaga gusura umukunzi ngo bishimane ku munsi w’abakundana

Rwanda: Havutse impaka nyuma y’urupfu rw’umukobwa wiyahuye ubwo yajyaga gusura umukunzi ngo bishimane ku munsi w’abakundana

16/02/2026
Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

16/02/2026
Nyamasheke: Umuhanda bijejwe bagaheba basigaye baryama bakawurota

Nyamasheke: Umuhanda bijejwe bagaheba basigaye baryama bakawurota

16/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byagenze ngo indege yari ivuye muri Kenya yerecyeje i Kigali isubireyo itaguye

Uko byagenze ngo indege yari ivuye muri Kenya yerecyeje i Kigali isubireyo itaguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru Rugaju Reagan agarukanye guca bugufi nyuma y’ibyo yatangaje kuri mugenzi we Lorenzo

Urubanza ruvugwamo Miliyoni 480 Frw ruregwamo Major mu Ngabo z’u Rwanda rwasubitswe

Uko byagenze ngo indege yari ivuye muri Kenya yerecyeje i Kigali isubireyo itaguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.