• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byagenze ngo indege yari ivuye muri Kenya yerecyeje i Kigali isubireyo itaguye

radiotv10by radiotv10
16/02/2026
in MU RWANDA
0
Uko byagenze ngo indege yari ivuye muri Kenya yerecyeje i Kigali isubireyo itaguye
Share on FacebookShare on Twitter

Indege ya Sosiyete y’Indege yo muri Kenya (Kenya Airways) yari ivuye i Nairobi yerecyeje i Kigali mu Rwanda, yasubiyeyo nyuma yo kunanirwa kugwa ku Kibuga cy’Indege kubera ibibazo by’ikirere cyari cyabuditse.

Iyi ndege ifite urugendo Nimero KQ470, yasabwe gusubira i Nairobi kuri iki Cyumweru tariki 15 Gashyantare 2026 nyuma yo kunanirwa kugwa i Kigali.

Byatewe no kuba ikirere cyasaga nabi ubwo iyi ndege yari igiye kururuka, bituma abakozi bahagarika kugerageza kugwa hakurikijwe amabwiriza y’umutekano.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyeye, buvuga ko hafashwe icyemezo cyo gushyira imbere umutekano w’abagenzi n’abakozi bari mu ndege, ari na byo byatumye hafatwa iki cyemezo.

Itangazo rya Kenya Airways, rigira riti “Nyuma yo kugerageza kabiri kugwa, abakozi bahisemo gusubira i Nairobi kubera umutekano w’abagenzi n’abakozi bari mu ndege.”

Mu itangazo ryatanzwe n’ishami rishinzwe itumanaho, Kenya Airways yavuze ko iki kibazo cyabaye ahagana saa cyenda n’iminota icumi za mu gitondo ku isaha ya Afurika y’Iburasirazuba ubwo indege yegeraga ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Igipimo cyo kugaragara cyari cyaragabanutse cyane ku gipimo ntarengwa cyasabwaga kugira ngo indege yururuke neza, bituma indege ikomeza urugendo isubirayo.

Kenya Airways ivuga ko iyi ndege yageze i Nairobi amahoro saa yine n’iminota mirongo itatu n’icyenda za mu gitondo, nta byago byagaragaye.

Itangazo rigira riti “Kenya Airways PLC (KQ) yemeje ko ku ya 15 Gashyantare 2026, ahagana saa cyenda n’iminota icumi (09:10’) (Isaha y’Iburasirazuba), KQ 470, mu rugendo rwari ruteganyijwe kuva i Nairobi rwerecyeza i Kigali, yahuye n’ikibazo cyo kutabona neza kubera ibibazo by’ikirere kitasaga neza mu gihe kururusta indege ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.”

Kenya Airways yavuze ko yamenyesheje abagenzi igihe cyose cyo gutinda no gutanga ubufasha ku bagizweho ingaruka, inasaba imbabazi ku bagenzi bose bagizweho ingaruka n’iki kibazo.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Sosiyete y’u Rwanda y’Indege RwandAir yatangaje ko havutse imbogamizi z’ikirere kitari kubona neza, byari byatumye habaho gukererwa kwa zimwe mu ngendo.

RwandAir yari yatangaje ko bitewe n’ibi bibazo by’ikirere, hashobora kuvuka ikererwa ry’ingendo z’indege ziva cyangwa zerecyeza ku Kibuga cy’Indeg cya Kigali giherereye i Kanombe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 11 =

Previous Post

Rwanda: Havutse impaka nyuma y’urupfu rw’umukobwa wiyahuye ubwo yajyaga gusura umukunzi ngo bishimane ku munsi w’abakundana

Next Post

Urubanza ruvugwamo Miliyoni 480 Frw ruregwamo Major mu Ngabo z’u Rwanda rwasubitswe

Related Posts

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

by radiotv10
03/07/2026
0

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira...

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryagaragaje impungenge “zikomeye” rifite ku kwibasirwa, gukorerwa bamwe mu banyamakuru bikorwa mu mvugo za bamwe...

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

by radiotv10
01/07/2026
0

Umugore n’umugabo we bo Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri bakoresheje icyuma...

Next Post
Urubanza ruvugwamo Miliyoni 480 Frw ruregwamo Major mu Ngabo z’u Rwanda rwasubitswe

Urubanza ruvugwamo Miliyoni 480 Frw ruregwamo Major mu Ngabo z’u Rwanda rwasubitswe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.