Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

radiotv10by radiotv10
05/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu Claudia Sheinbaum, Perezida wa Mexico yahuye n’uruva gusenya, ubwo yari ku muhanda aganiriza abamushyigikiye, umugabo akaza akamukoraho, kugeza no kumukora ku mabere agashaka no kumusoma, none bikomeje kuzamura impaka, aho bamwe bibaza icyo abarinzi be bakoraga.

Iki kibazo cyabaye kuri Claudia Sheinbaum kuri uyu wa Kabiri, ubwo yahuraga n’abaturage ku muhanda, ubwo yariho abaganiriza.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo ari gukorakora Perezida wa kiriya Gihugu cya Mexico, akanagerageza kumusoma ku ijosi atabimuhereye uburenganzira.

Uyu mugabo biba bigaragara ko ashobora kuba yasinze, azamura amaboko ye yombi akanayageza ku mabere ya Perezida Claudia Sheinbaum, mbere yuko ayamukuraho.

Muri ayo mashusho, Perezida asa nk’ubanza kubyirengagiza ari na ko amwenyura, ubundi agahindukira akareba uwo mugabo, akamubwira ati “reka dufate ifoto, humura.”

Umwe mu barinzi ba Perezida, ni we ugaragara nk’uza guhagarika ibi uwo mugabo aba ari kwigira ku Mukuru w’Igihugu cyabo.

Aya mashusho yazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bazikoresha, bakomeje kwibaza ku barinzi ba Perezida batabujije uriya mugabo gukorera Umukuru w’Igihugu cyabo ibyo bintu.

Umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, yanditseho ati “Perezida wa Mexico Claudia Sheinbaum yasagariwe n’umugabo mu mujyi wa Mexico kuri uyu wa Kabiri. Uwo mugabo yagaragaye yasinze anagerageza gusima Sheinbaum. Ese abarinzi be bari he?”

Undi na we yagize ati “Niba Mexico itashobora kurindira umutekano Perezida wayo, ni gute undi muntu usanzwe yabaho atekanye.”

Undi na we ati “Biratangaje!! Umugabo wasinze yakorakoye Perezida Claudia Sheinbaum mu ruhame. Igitangaje kurushaho, ni ukuba abamurinda batabyutayeho.”

Ibiro Ntaramakuru Associated Press, bivuga ko byabajije ibiro bya Sheinbaum kuri iki kibazo, ariko ko ntacyo birabitangazaho, gusa amakuru aturuka muri kiriya Gihugu, yemeza ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi nyuma gato yuko akoze biriya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 2 =

Previous Post

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Next Post

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.