Nyuma y’uko hatangajwe ko indege ya gisirikare yari itwaye abantu 10 barimo Visi Perezida wa Malawi, Saulos Klaus Chilima; yaba yakoreye impanuka mu ishyamba riri mu majyaruguru y’Igihugu, iyi ndege yaje kuboneka yasandaye ndetse abari bayirimo bose bapfuye, hahita hatangazwa umunsi w’icyunamo mu Gihugu hose.
Aya makuru yemejwe na Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, mu kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, nyuma y’uko ibikorwa byo gushakisha iyi ndege byari byaramutse bikomeje.
Umubaga Mukuru w’Ingabo za Malawi, Gen Paul Valentino Phiri; mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yari yavuze ko bikekwa ko iyi ndege ya Gisirikare yakoreye impanuka mu ishyamba rya Chikangawa riherereye mu majyaruguru y’Igihugu, gusa ibikorwa byo kuyishakisha bikaba byari byakomeje kugorana kubera igihu cyari gitwikiriye iri shyamba.
Nyuma y’uko ibi bitangajwe, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Malawi, byemeje urupfu rw’abantu 10 bari bari muri iyi ndege.
Iri tangazo riviga ko “Indege yari itwaye Visi Perezida nyakwigendera Dr Saulos Klaus Chilima, yabonetse mu ishyamba rya Chikangawa muri iki gitondo. Ku bw’ibyago, abari bayirimo bose bitabiye Imana muri iyi mpanuka.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Perezida yatangaje umunsi w’icyunamo mu Gihugu cyose, kandi yategetse ko amabendera yose yururutswa muri kimwe cya kabiri guhera uyu munsi kugeza ku munsi wo gushyingura.”
Perezida wa Malawi, Chakwera yatangaje kandi ko mu baburiye ubuzima muri iyi mpanuka, harimo Dzimbiri, wahoze ari Madamu w’uwahoze ari Perezida w’Igihugu, Bakili Muluzi.
Itsinda ry’abantu bari bari muri iyi ndege yakoze impanuka, ryari rigiye mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Minisitiri muri Guverinoma ya Malawi. Batatu mu bari muri iyi ndege, ni abo mu gisirikare bari batwaye iyi ndege ya gisirikare.
Nyakwigendera Saulos Klaus Chilima, yari Visi Perezida wa Malawi kuva mu mwaka wa 2020, akaba yari mu bakandida bahataniraga umwanya wa Perezida mu matora ya 2019, aho yari yegukanye amajwi y’umwanya wa gatatu.
RADIOTV10