Tuesday, March 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hishwe undi muyobozi wo hejuru muri Iran uherutse kugenera ubutumwa Trump

radiotv10by radiotv10
17/03/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hishwe undi muyobozi wo hejuru muri Iran uherutse kugenera ubutumwa Trump
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Israel cyemeje ko kishe umuyobozi wo mu nzego zo hejuru muri Iran, uherutse gusaba Perezdia Donald Trumo ko “akwiye kwitonda cyangwa akazicwa”.

Ali Larijani wari umuyobozi w’Inama Nkuru y’Umutekano w’Igihugu muri Iran, yishwe nyuma y’iminsi mike agaragaye ari kumwe na Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araghchi mu mihanda ya Tehran mu rugendo rwabaye ku wa Gatanu ubwo hizihizwaha umunsi uzwi nka pro-Palestinian Quds.

Ubwo yaganiraga na televiziyo, Larijani yagize ati “Ikibazo cya Trump ni uko atumva ko Igihugu cya Iran gifite ubunararibonye kandi gihamye.”

Larijani w’imyaka 67 yari umwe mu bayobozi 10 ba Repubulika ya Iran bari bashyiriweho miliyoni $10 na Leta Zunze Ubumwe za America ku wa Gatanu ku bazamwivugana.

Nanone kandi mu rindi tangazo ry’Igisirikare cya Israel, cyemeje ko kivuganye na Gen. Gholam Reza Soleimani, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Revolutionary Guard’s all-volunteer Basij force, aho cyavuze ko yivuganywe “mu gitero cyari kimugambiriye muri Tehran.”

Iri tangazo rya IDF, rivuga ko “mu myigaragambyo yabaye mu Gihugu cya Iran byumwihariko mu bihe bya vuba, igisirikare cya Basij cyiyobowe na Soleimani, cyakoze ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, guta muri yombi abaturage no gukoresha ingufu z’umurengera ku basivile bigaragambyaga.”

Itangazo ry’igisirikare cya Israel, rivuga ko “larijani n’Umugaba mukuru wa Basij bishwe mu mu ijoro ryakeye,” kandi ko bakurikiye [Ayatollah Ali] Khamenei, n’abandi bayobozi ngo bari bakuriye ibikorwa bibi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 10 =

Previous Post

U Rwanda rwemeje ko hari intumwa zarwo zagiye guhura n’iza Congo

Related Posts

Congo Conflict in a New Phase: Burundian Forces Reportedly Using Heavy Weapons

Congo Conflict in a New Phase: Burundian Forces Reportedly Using Heavy Weapons

by radiotv10
17/03/2026
0

The AFC/M23 coalition has reported that their opponents specifically Burundian Forces and the FDLR, have carried out attacks using Kamikaze-type...

Intambara yo muri Congo mu isura nshya: Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukoresha intwaro zikomeye

Intambara yo muri Congo mu isura nshya: Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukoresha intwaro zikomeye

by radiotv10
17/03/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye byumwihariko Ingabo z’u Burundi ndetse na FDLR, bagabye ibitero by’indege z’intambara zo mu bwoko...

Haravugwa gushwanyaguza indege y’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran n’aho umuhungu we wamusimbuye aherereye

Haravugwa gushwanyaguza indege y’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran n’aho umuhungu we wamusimbuye aherereye

by radiotv10
16/03/2026
0

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyarashe “kigashwanyaguza” indege bwite ya Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, mu...

Ibivugwa ku rusaku rw’amasasu rwumvikanye i Goma mu gicuku n’ababiri inyuma

Ibivugwa ku rusaku rw’amasasu rwumvikanye i Goma mu gicuku n’ababiri inyuma

by radiotv10
16/03/2026
0

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, biravugwa ko ari igitero cy’ubujura cyagabwe n’abarimo abasirikare...

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi rugikubita

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi rugikubita

by radiotv10
16/03/2026
0

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by'inshuti za Leta Zunze Ubumwe za America, guhuza imbaraga  mu gufungura umuhora wa Hormuz,...

IZIHERUKA

Hishwe undi muyobozi wo hejuru muri Iran uherutse kugenera ubutumwa Trump
AMAHANGA

Hishwe undi muyobozi wo hejuru muri Iran uherutse kugenera ubutumwa Trump

by radiotv10
17/03/2026
0

U Rwanda rwemeje ko hari intumwa zarwo zagiye guhura n’iza Congo

U Rwanda rwemeje ko hari intumwa zarwo zagiye guhura n’iza Congo

17/03/2026
Congo Conflict in a New Phase: Burundian Forces Reportedly Using Heavy Weapons

Congo Conflict in a New Phase: Burundian Forces Reportedly Using Heavy Weapons

17/03/2026
Urugomo abaturage bakoreye Abayobozi barimo Mayor na Gitifu w’Umurenge rwasize umwe ahakomerekeye

Urugomo abaturage bakoreye Abayobozi barimo Mayor na Gitifu w’Umurenge rwasize umwe ahakomerekeye

17/03/2026
Intambara yo muri Congo mu isura nshya: Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukoresha intwaro zikomeye

Intambara yo muri Congo mu isura nshya: Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukoresha intwaro zikomeye

17/03/2026
Are Women Really More Caring Than Men?

Are Women Really More Caring Than Men?

17/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hishwe undi muyobozi wo hejuru muri Iran uherutse kugenera ubutumwa Trump

U Rwanda rwemeje ko hari intumwa zarwo zagiye guhura n’iza Congo

Congo Conflict in a New Phase: Burundian Forces Reportedly Using Heavy Weapons

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.