Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, Hon. Mureshyankwano Marie Rose yagaragarije abatuye tumwe mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo, impamvu bakwiye kuzahundagazaho amajwi Umukandida w’uyu Muryango mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, zirimo ibyo yabagejejeho bari barakumiriweho n’ubutegetsi bubi bwabayeho mbere.
Yabitangaje mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi cyabereye mu Karere ka Muhanga, cyitabiriwe n’abaturutse mu Turere bihana imbibi nka Kamonyi na Ruhango.
Hon. Marie Rose Mureshyankwano, yavuze ko ibigwi bya Chairman wa FPR-Inkotanyi ari byinshi, kandi ko abatuye utu Turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango, ari abahamya babyo.
Yavuze ko Abanyarwanda bamaze imyaka 30 nta muntu n’umwe ujyenda mu muhanda ngo abazwe irangamuntu, cyangwa abuzwe gukomeza urugendo n’agace akomokamo nk’uko byakorwaga n’ubutegetsi bubi bwabayeho bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bukanayikora.
Senateri Mureshyankwano kandi yagarutse ku mpamvu nyinshi zikwiye gutuma batora Perezida Paul Kagame wabagejeje kuri byinshi bari barimwe n’ubutegetsi bwari bwarimakaje irondabwoko n’irondakarere.
Ati “Reka mpere mu Ndiza, aho abantu bajyendaga urugendo n’amaguru, bavayo berecyeza mu mujyi wa Muhanga, bakahagenda amasaha umunani, none ubu umuhanda urakoze, bagerayo ari ukunyaruka.”
Nanone kandi ubu bafite Ibitaro bya Nyabikenke. Ati “Ariko ntiyibagiwe n’amashuri, mu Ndiza hari ishuri ry’icyitegererezo ry’imyuga.
Ibikowa Remezo nabyo birigaragaza, birimo imihanda ya kaburimbo yakozwe muri utu Turere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi.
Ati “Nyakubahwa Chairman ni Imana koko yamuduhaye, yaricaye aratekereza aravuga ati ‘ariko abaturage bo mu Mayaga buriya babayeho bate?’ imyumbati yari yacitse yarangiye, adushakira imbuto…Imbuto z’indobanure z’imyumbati.
Ariko ntiyarekeye aho, aravuga ati ‘Abanyaruhango bakeneye no gukirigita ifaranga, abantu bo mu Mayaga bagomba kugira amafaranga, abazanira umushinga witwa ‘Amayaga Atoshye [Green Amayaga].”
Amazi meza mu Turere tunyuranye nka Kamonyi, yari ikibazo gikomeye ndetse agatuma bamwe bahasiga ubuzima ubwo bajyaga kuvoma mu mugezi wa Nyabarongo, none ubu byararangiye, ubu baranywa amazi meza.
Ati “Buriya ingona zari zitumereye nabi zirya abaturage kubera kujya kuvoma ibiziba mu migezi, ariko yaduhaye amazi, nta muntu ukiribwa n’ingona. Tuzatora nde?” Abaturage bati “Paul Kagame.”
Mu mashanyarazi, Hon. Mureshyankwano yagarutse ku mvugo yavugwaga n’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside bwavugaga ko adashobora kwambuka Nyabarongo, ati “Ariko ibidashoboka, Kagame yarabishoboye.”
Ku iterambere ry’abari n’abategarugori, na bo ubwabo ni abahamya bo kuvuga ibyiza by’imiyoborere ya Perezida Paul Kagame washyize imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, ubu abagore bakaba bafite ijambo.
By’umwihariko ku bagore bafite byinshi bavuga, kuko ubu nta mugore ukibyarira mu rugo, hubakwa inzu y’ababyeyi y’icyitegererezo mu Gihugu hose iri i Kabgayi ishobora kwakira ababyeyi barenga 400. Ati “Nimubyare nababwira iki. Muzatora nde?” Abaturage bagasubiza bagira bati “Paul Kagame.”
Hon. Mureshyankwano, yahise aha ijambo Perezida Paul Kagame bari banyotewe no kumva impanuro ze, aho bose bahise bamwakirana urugwiro bagira bati “Turagukunda, turagukunda.”
RADIOTV10