Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba yafatiye muri Resitora y’uwitwa Nshimiyimana Anatole bakunze kwita King w’imyaka 43 abantu 17 bayihinduye akabari bikingiranye barimo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19. Aba bose uko ari 17 bakaba beretswe itangazamakuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma iherereye mu Karere ka Huye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru abaturage bahaye Polisi.
Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko Resitora ya Nshimiyimana iherereye mu kagari ka Gitwa mu Mudugudu wa Nyarurembo, itakiri Resitora ahubwo yahindutse akabari abantu basigaye banyweramo inzoga. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise tujyayo dusanga koko hari abantu bifungiraniyemo dukomanze banga gufungura kuko bari basinze nyuma nibwo baje kwemera barafungura dusanga banywa begeranye nta bwiriza na rimwe rijyanye no kwirinda Covid-19 bigeze bubahiriza.”
SP Kanamugire yibukije abaturarwanda ko kwirinda no kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 birebwa na buri wese kandi bigakorwa igihe cyose.
Ati “Biteye agahinda kubona hakiri abantu bakirenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo badasiba kubona no kumva umubare w’abo gihitana n’abacyandura buri munsi. Uyu Nshimiyimana yafashe icyari Resitora agihindura akabari agerekaho kurenza amasaha yagenwe yo kuba abantu bafunze buri wese yageze mu rugo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abafata Resitora cyangwa amaduka bakabihinduramo utubari bibwira ko Polisi itazabafata bibeshya kuko kubufatanya n’abaturage bazajya bafatwa.
Yagize ati “Abantu bakwiye kumenya ko kwirinda ari ukurengera ubuzima bwabo ntibashake ubwinshi bw’inyungu babicishije mu nzira zitemewe kuko bishobora kubaviramo kwandura no kwanduza abandi Covid-19 ndetse n’ibihano. Bamenye ko Resitora cyangwa iduka atari akabari kandi ko bakwiye kubahiriza amasaha yagenwe.”
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abo bantu bafatwa ndetse asaba n’abandi gukomeza ubwo bufatanye mu guhashya icyorezo cya Covid-19.
Abafashwe nyuma yo kwerekwa itangazamakuru baripimisha icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo, bakangurirwe kubahiriza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 banacibwe amande nk’uko amabwiriza abiteganya.
Inkuru ya Polisi y’u Rwanda (RNP)