Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: 17 bafatiwe muri Resitora bikingiranye bayihinduye akabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

radiotv10by radiotv10
05/07/2021
in MU RWANDA
0
Huye: 17 bafatiwe muri Resitora bikingiranye bayihinduye akabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba  Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba yafatiye muri Resitora y’uwitwa Nshimiyimana Anatole bakunze kwita King w’imyaka 43 abantu 17 bayihinduye akabari bikingiranye barimo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19. Aba bose uko ari 17 bakaba beretswe itangazamakuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma iherereye mu Karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru abaturage bahaye Polisi.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko Resitora ya Nshimiyimana iherereye mu kagari ka Gitwa mu Mudugudu wa Nyarurembo, itakiri Resitora ahubwo yahindutse akabari abantu basigaye banyweramo inzoga. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise tujyayo dusanga koko hari abantu bifungiraniyemo dukomanze banga gufungura kuko bari basinze nyuma nibwo baje kwemera barafungura dusanga banywa  begeranye nta bwiriza na rimwe rijyanye no kwirinda Covid-19 bigeze bubahiriza.”

SP Kanamugire yibukije abaturarwanda ko kwirinda no kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 birebwa na buri wese kandi bigakorwa igihe cyose.

Ati “Biteye agahinda kubona hakiri abantu bakirenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo badasiba kubona no kumva umubare w’abo gihitana n’abacyandura buri munsi. Uyu Nshimiyimana yafashe icyari Resitora agihindura akabari agerekaho kurenza amasaha yagenwe yo kuba abantu bafunze buri wese yageze mu rugo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abafata Resitora cyangwa amaduka bakabihinduramo utubari bibwira ko Polisi itazabafata bibeshya kuko kubufatanya n’abaturage bazajya bafatwa.

Yagize ati “Abantu bakwiye kumenya ko kwirinda ari ukurengera ubuzima bwabo ntibashake ubwinshi bw’inyungu babicishije mu nzira zitemewe kuko bishobora kubaviramo kwandura no kwanduza abandi Covid-19 ndetse n’ibihano. Bamenye ko Resitora cyangwa iduka atari akabari kandi ko bakwiye kubahiriza amasaha yagenwe.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abo bantu bafatwa ndetse asaba n’abandi gukomeza ubwo bufatanye mu guhashya icyorezo cya Covid-19.

Abafashwe nyuma yo kwerekwa itangazamakuru baripimisha icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo, bakangurirwe  kubahiriza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19  banacibwe amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

Inkuru ya Polisi y’u Rwanda (RNP)

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Kicukiro: Abantu 12 bafatiwe muri Motel barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Next Post

Florent Ibengé ari muri Maroc aho ashobora guhabwa akazi ko gutoza RS Berkane

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Florent Ibengé ari muri Maroc aho ashobora guhabwa akazi ko gutoza RS Berkane

Florent Ibengé ari muri Maroc aho ashobora guhabwa akazi ko gutoza RS Berkane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.