Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Abariraga ayo kwarika kubera ikibazo bari bamaranye amezi atandatu ubu baramwenyura

radiotv10by radiotv10
26/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Huye: Abariraga ayo kwarika kubera ikibazo bari bamaranye amezi atandatu ubu baramwenyura
Share on FacebookShare on Twitter

Abakoze imirimo y’isuku mu Kigo Nderabuzima cya Maraba mu Karere ka Huye, bari baherutse kugaragaza ko bamaze amezi atandatu barambuwe amafaranga bakoreye, bavuga ko ubuvugizi bakorewe bwatanze umusaruro kuko bahise bahembwa ndetse bakaba bari kurya neza iminsi mikuru.

Aba baturage bari baherutse kubwira RADIOTV10 ikibazo bafite cya rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ry’akazi ko gukora isukuru muri iki Kigo Nderabuzima cya Maraba, wabambuye.

Mukagakuba Anonciatha wavugaga ko yambuwe ibihumbi 120 Frw, yari yagize ati “Ubu abana ndera babuze ibyo kurya kandi narakoze nizeraga guhembwa.”

Mugenzi we witwa Ibyishaka Hyancinthe na we yari yagize ati “Amafaranga badufitiye ni menshi. Twagrageje kubaza rwiyemezamirimo wadukoresheje atubwira ko impamvu tutishyurwa, na we Ikigo Nderabuzima cyamwambuye.”

Nyuma y’icyumweru kimwe RADIOTV10 itambukije inkuru y’aba baturage, bahise bishyurwa amafaranga yabo, ndetse binjiye mu minsi mikuru nka Noheli aya mbere bayafashe, aho bagaragaje ibyishimo.

Mukagakuba Anonciatha nyuma yo kwishyurwa, yagize ati ”Tugiye kurya iminsi mikuru neza, amadeni nari mfite ubu narayishyuye yose.’’

Mukarukundo Josiane na we uri mu bari barambuwe, yagize ati “Turashimira RADIOTV10 yadukoreye ubuvugizi turishyurwa. Twari twarayabuze burundu turayabura, ubu turishimye cyane.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Maraba buvuga ko impamvu aba baturage batari barishyuwe ari uko rwiyemezamirimo yavugaga ko na we yari atarishyurwa n’Ikigo Nderabuzima cya Maraba bitewe nuko amafaranga yari ataraboneka.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Umwe muri bane bakekwaho kwinjiza mu Rwanda urumogi barukuye Congo yacitse Polisi

Next Post

Rwamagana: Bavuga ko hari umukire babarutishije bituma amahirwe abaca mu myanya y’intoki

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Karere ka Huye baravuga ko igishanga cya Mukura cyari kibafatiye runini mu mibereho ya buri munsi,...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Bavuga ko hari umukire babarutishije bituma amahirwe abaca mu myanya y’intoki

Rwamagana: Bavuga ko hari umukire babarutishije bituma amahirwe abaca mu myanya y’intoki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.