Abakoze imirimo y’isuku mu Kigo Nderabuzima cya Maraba mu Karere ka Huye, bari baherutse kugaragaza ko bamaze amezi atandatu barambuwe amafaranga bakoreye, bavuga ko ubuvugizi bakorewe bwatanze umusaruro kuko bahise bahembwa ndetse bakaba bari kurya neza iminsi mikuru.
Aba baturage bari baherutse kubwira RADIOTV10 ikibazo bafite cya rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ry’akazi ko gukora isukuru muri iki Kigo Nderabuzima cya Maraba, wabambuye.
Mukagakuba Anonciatha wavugaga ko yambuwe ibihumbi 120 Frw, yari yagize ati “Ubu abana ndera babuze ibyo kurya kandi narakoze nizeraga guhembwa.”
Mugenzi we witwa Ibyishaka Hyancinthe na we yari yagize ati “Amafaranga badufitiye ni menshi. Twagrageje kubaza rwiyemezamirimo wadukoresheje atubwira ko impamvu tutishyurwa, na we Ikigo Nderabuzima cyamwambuye.”
Nyuma y’icyumweru kimwe RADIOTV10 itambukije inkuru y’aba baturage, bahise bishyurwa amafaranga yabo, ndetse binjiye mu minsi mikuru nka Noheli aya mbere bayafashe, aho bagaragaje ibyishimo.
Mukagakuba Anonciatha nyuma yo kwishyurwa, yagize ati ”Tugiye kurya iminsi mikuru neza, amadeni nari mfite ubu narayishyuye yose.’’
Mukarukundo Josiane na we uri mu bari barambuwe, yagize ati “Turashimira RADIOTV10 yadukoreye ubuvugizi turishyurwa. Twari twarayabuze burundu turayabura, ubu turishimye cyane.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Maraba buvuga ko impamvu aba baturage batari barishyuwe ari uko rwiyemezamirimo yavugaga ko na we yari atarishyurwa n’Ikigo Nderabuzima cya Maraba bitewe nuko amafaranga yari ataraboneka.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10