Bamwe mu bahinzi bo mu Mirenge wa Mukura na Tumba mu Karere ka Huye, bavuga ko abashumba b’inka babarembeje, aho barema amatsinda bakajya kwahira imyaka yabo kugira ngo babone ubwatsi bw’amatungo yabo, ndetse hagira ubavuga bakamwadukira bakamukubita.
Aba baturage bavuga ko atari rimwe atari na kabiri, abashumba birara mu mirima yabo bakahira imyaka baba barahinze, ubundi bakajya kugaburira inka.
Umwe ati “Nk’ubu nari mfite imigozi y’ibijumba mu murima wanjye barayahira bayimaraho. Ikibazo niuko iyo unabonye aba bashumba bakugirira nabi baba bafite ibyuma bakoresha bahira bakakubwira ko nubegera babigukebesha.”
Bavuga ko aba bashumba bakora ibi biremye udutsiko ku buryo n’ubabonye agira ubwoba, akabareka bakahira imyaka ye.
Undi ati “Ni abasore bigira nka batanu bakirema agatsiko ku buryo baza bakahira, wavuga bakagukata na nanjoro. Abenshi baza nijoro bakarara bahira imyaka, iyo muhuriye mu murima aragukeba. Bikunze kugaragara cyane hari n’abo baherutse gukomeretsa.”
Aba baturage bavuga ko imyaka ikunze kwahirwa n’aba bashumba, ari imigozi y’ibijumba ndetse n’imiceri, n’indi myaka yose iribwa n’amatungo.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, ange Sebutege; avuga ko iki kibazo koko kigeze kugaragara muri aka gace, ubuyobozi bukakinjiramo kugira ngo gikemuke.
Ati “Habayeho guhuza abaturage ari abashumba ndetse na ba nyiri amatungo kubereka ikibazo cy’urugomo ndetse n’icyo amategeko ategegeka ababigaragaweho, n’abagomba kubibazwa ko ari abakoresha babo bashumba.”
Yakomeje agira ati “Hanafashwe ingamba zo kuzajya hagenwa ibyangiritse bikaba byakwishyurwa, no gukurikirana abakoze urugomo bagahanwa hakurikijwe amategeko.”
Aba bahinzi bavuga ko iki kibazo uko igihe kigenda gishira kigenda gifata indi ntera dore ko aba bashumba, uretse kwahirira amatungo imyaka y’abaturage banarara bagenda, ku buryo hari n’igihe bambura abo bahuye na bo.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10