Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Abiyise ‘Abaryakariho’ baravugwaho gukora ibitemewe bakanagerekaho kubangamira abaturage

radiotv10by radiotv10
29/10/2024
in MU RWANDA
0
Huye: Abiyise ‘Abaryakariho’ baravugwaho gukora ibitemewe bakanagerekaho kubangamira abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Abakora ubucukuzi bw’umucanga butemewe mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bibumbiye mu gatsiko kiyise ‘Abaryakariho’, baravugwaho kubangamira abaturage, aho ibikorwa byabo byangiza imirima yabo ndetse n’abo bayisanzemo bakabahohotera.

Aba baturage, ni abibumbuye muri Koperative ‘KOWAGIMA’ bahinga mu gishanga kiri hagati y’Imirenge ya Tumba na Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko aba bakomeje kubangiriza imirima, hari n’igihe babahohotera.

Minani Eric agira ati “Biyise abarakariho, baba bacukura iyo micanga bayishyira abashaka kubaka. Barayicukura bakayitwara mu mifuka bayikoreye ku mutwe bakabaha amafaranga. Iyo tugerageje kubavuga ngo bareke gucukura barakwirukankana, baba bafite udusuka bacukuza urebye nabi batugukubita.”

Aba baturage bavuga ko aba bantu bakora ibikorwa bitemewe, babangamira ku buryo badatinya no kubagirira nabi mu mirima yabo.

Nyirakani ati “Nigeze gusanga bancukurira umurima barambwira ngo ninongera kubavuga bazamerera nabi, mpita nzamuka ndabareka baracukura. Baratubangamiye kuko batwicira imirima n’imyaka bakanateza umutekano muke n’urugomo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo kigakemuka.

Ati “Abantu bakora imirimo y’ubucukuzi baba bagomba kuba bacukura bakurikije amategeko kandi banabifitiye uruhushya.”

Uyu muyobozi avuga ko igihe aba bantu bakora ibitemewe bagaragara, bahanwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko kuko hari amategeko agenga ubucukuzi bw’ibikorwa nk’ibi.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + sixteen =

Previous Post

Umunyekongo ari kuburanishirizwa mu Rwanda ku cyaha gikomeye yakoreye Umunyarwanda muri Congo

Next Post

Kayonza: Abantu 14 biyise ‘Imparata’ baguwe gitumo bari mu kirombe cyari cyarafunzwe

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Abantu 14 biyise ‘Imparata’ baguwe gitumo bari mu kirombe cyari cyarafunzwe

Kayonza: Abantu 14 biyise 'Imparata' baguwe gitumo bari mu kirombe cyari cyarafunzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.