Wednesday, September 11, 2024

Huye: Urujijo ku rupfu rw’uvugwaho ubujura basanze umurambo we mu muhanda rwagati

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, abaturage basanze umurambo w’umugabo uvugwaho kuba yari umujura, bagakeka ko ashobora kuba yishwe n’inkoni yakubiswe n’abantu batazwi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabahona, mu Kagari ka Rango A, mu Murenge wa Mukura, aho abaturage babyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata 2024 babona umurambo w’uyu mugabo udasanzwe uzwi cyane muri aka gace.

Gusa amakuru yatanzwe na bamwe mu baturage, babwiye RADIOTV10 ko uyu mugabo yari asanzwe azwiho ingeso yo kwiba ndetse ko yategaga abantu akabambura ibyabo.

Bavuga ko ari uw’ahitwa i Sagera no mu Murenge wa Mukura ndetse ko ari ho yatahaga ubwo yabaga amaze kwiba, ku buryo benshi batamuzi muri aka gace basanzemo umurambo we.

Abaturage babonye umurambo we, bavuga ko basanze wabyimbaganye, ku buryo bakeka ko yaba yishwe n’inkoni yakubiswe n’abantu batazwi.

Umwe yagize ati “Twabyutse mu gitondo dusanga umurambo uryamye aha hepfo, njyewe ni ubwa mbere nari mubonye. Nabonye yakubiswe kuko n’inkoni ziragaragara, gusa ikibazo ni ukumenya abamukubise, nta makuru twamenye gusa twabibonaga ko afite inkoni ku kaboko n’indi yafashe ku mutwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidele, yavuze ko bataramenya icyahitanye nyakwigendera, gusa hari gukorwa iperereza n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Yagize ati “Birumvikana iyo ikibazo nka kiriya iyo kigaragaye, hari inzego dufatanya nka Polisi, RIB, kandi badufashije rwose, bari gushaka amakuru yimbitse kugira ngo tumenye intandaro y’urwo rupfu.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB kugira ngo unakorerwe isuzuma.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts