Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya icyo RDF ivuga ku karasisi kayo kabaye bwa mbere mu Kinyarwanda n’icyatumye ibikora

radiotv10by radiotv10
19/04/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Menya icyo RDF ivuga ku karasisi kayo kabaye bwa mbere mu Kinyarwanda n’icyatumye ibikora
Share on FacebookShare on Twitter

Bwa mbere mu mateka y’Ingabo z’u Rwanda, hakozwe umwiyereko mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kuva utangiye kugeza uhumuje. Ni ibintu byanyuze Abanyarwanda benshi basanzwe bakunda uru rwego rw’Umutekano ruzwiho ubudakemwa, rwagize icyo ruvubivugaho ndetse n’ikigiye gukurikiraho.

Tariki 15 Mata 2024, RDF yongeye kugaragarizwa ko yigaruriye igikundiro cya benshi, by’umwihariko ubwo bagaragazaga ko banyuzwe no kuba akarasisi k’Ingabo z’u Rwanda kakozwe mu Kinyarwanda ijambo ku rindi, mu gihe byari bimenyerewe ko gakorwa mu Kiswahili n’icyongereza.

Ni akarasisi kakozwe ubwo abasirikare 624 basozaga amasomo n’imyitozo mu ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu muhango wayobowe na Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, wahaye ipeti rya Sous Lieutenant aba basirikare.

Bamwe ntibatinye no kuvuga ko bishimangira kwigira kw’Abanyarwanda no guha agaciro Ururimi kavukire rwabo nk’uko Perezida Paul Kagame adahwema kubibashishikariza.

 

Akarasisi ko mu Kinyarwanda kaje gate?

Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Simon Kabera, avuga ko Ingabo z’u Rwanda nk’Urwego rw’Abanyarwanda, rwemerewe gukoresha indimi zose ziteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015.

Avuga ko ariko nanone Ururimi rw’Ikinyarwanda ari rwo rubasha kumvwa n’Abanyarwanda benshi kurusha izindi ndimi ziteganywa n’Itegeko Nshinga, bityo ko ntacyabuza RDF kurukoresha nko mu birori nka biriya biba bikurikiwe kandi bikorewe Abanyarwanda.

Ati “Abanyarwanda benshi ni abashobora kumva Ikinyarwanda, kandi ibirori biba byakorewe Abanyarwanda, harimo ababyeyi baba bavuye hirya no hino kureba ibirori by’abana babo.”

Akomeza agira ati “Ni ishema rikomeye kuko baba bashobora kumva uko akarasisi karushaho gukorwa mu Kinyarwanda.”

Lt Col Simon Kabera avuga ko kandi kuba aka karasisi karakozwe mu Kinyarwanda bigashoboka, ndetse n’Abanyarwanda bakabyishimira, ari iby’agaciro.

Ati “Niba byashoboye gukorwa tukabona abantu baranabyishimiye, nta mpamvu dushobora kubireka, ahubwo tuzabikomeza, kandi bijyanye n’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu.”

Umuvugizi Wungirije wa RDF avuga kandi ko nta mpungenge zihari ku banyeshuri b’abanyamahanga bazajya baza kwiga muri iri shuri rya Gako, kuko n’ubusanzwe amagambo akoreshwa mu karasisi, aba ari macye ku buryo atabananira kuyumva no kuyakurikiza.

Nanone kandi ku ngabo z’u Rwanda zizajya zijya mu butumwa mu Bihugu bitandukanye, Lt Co Simon Kabera avuga ko ntakizazibuza gukora akarasisi mu Kinyarwanda, kuko aho zijya hose zigenda mu mwambaro w’umuco w’Igihugu cyabo.

Perezida Kagame ni we wayoboye uyu muhango

Akarasisi ka mbere ka RDF kakozwe mu Kinyarwanda
Mu basoje harimo abari bagera muri 50
Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Simon Kabera ni na we wari umusangiza w’ibiganiro muri uyu muhango

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + fourteen =

Previous Post

Huye: Urujijo ku rupfu rw’uvugwaho ubujura basanze umurambo we mu muhanda rwagati

Next Post

Umucyo ku kibazo cy’umuceri cyazamuye impaka n’inkuru nziza ku batakaga itumbagira ry’ibiciro byawo

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umucyo ku kibazo cy’umuceri cyazamuye impaka n’inkuru nziza ku batakaga itumbagira ry’ibiciro byawo

Umucyo ku kibazo cy’umuceri cyazamuye impaka n'inkuru nziza ku batakaga itumbagira ry'ibiciro byawo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.