Umucyo ku kibazo cy’umuceri cyazamuye impaka n’inkuru nziza ku batakaga itumbagira ry’ibiciro byawo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yasobanuye birambuye ikibazo cy’umuceri w’umu-Tanzania ubarirwa muri Toni 1 000 winjiye mu Rwanda wagaragaweho kutuzuza ubuziranenge, anavuga ko hari ikiri gukorwa kuri wo gitanga icyizere.

Ni nyuma y’uko bamwe mu bacuruzi bakura umuceri muri Tanzania bazamuye amajwi bavuga ko hari umuceri wabo wafatiriwe kubera kutuzuza ubuziranenge, ndetse byanatumye igiciro cyawo gitumbagira.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro Minisitiri Dr Ngabitsinze yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, yavuze ko ikibazo cyabaye ku muceri uturuka muri Tanzania, atari umuceri wose; cyatangiye kuvugwa mu ntangiro za Werurwe uyu mwaka, ubwo byavuzwe ko uwari uzanywe n’amakamyo agera kuri 305 yafashwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro.

Uyu muceri wafashwe kugira ngo hasuzumwe ibijyanye n’imisoro, ndetse hanakorwe irindi genzura ry’ubuziranenge ryakozwe ku bufatanye bw’Ikigo Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA) ikoranye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Minisitiri Ngabitsinze yagize ati “Uwo muceri warapimwe kuko ku ikubitiro hari haje nka toni zirenga 1 600 hapimwamo toni za mbere hafi 167 zigaragaza neza ibipimo bijyanye n’ibyo bamenyekanishije.”

Minisitiri Ngabitsinze yaboneyeho kumenyesha Abaturarwanda ko umuceri ujya gushyirwa ku isoko, habanje gukorwa byinshi mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo, birimo n’iri suzuma ry’ubuziranenge.

Yavuze ko abacuruzi iyo bagiye kurangura umuceri, babanza kumenyesha Rwanda FDA igipimo cy’ubwoko bw’umuceri bagiye kurangura.

Ati “Rero ugasanga umuntu yasabye umuceri wa grade ya mbere, ari wo yasabye muri Rwanda FDA ni na wo yamenyekanishije muri Rwanda Revenue, ariko tugiye gupima dusanga harimo ibibazo by’ubuziranenge.”

Avuga ko ibi bigo uko ari bitatu (MINICOM, Rwanda FDA na RRA) byaganirije abacuruzi bari bazanye uyu muceri, bakagaragarizwa uko ikibazo giteye.

Ati “Beretswe uko byagenze, bamwe barabyemera navuga ko hafi ya bose babyemeye, ariko ikibazo cyaje kuba ni uko wabonaga ko mu itangazamakuru amakuru arimo atandukanye n’ibyagombaga kuba bitangazwa na ba nyiri ubwite, kuko toni zirenga 1 100 zaburiwe ranka, ni ukuvuga ngo twabonyemo izari zifite grade ya mbere zari zujuje ubuziranenge toni 167 hanyuma zari zifite grade ya mbere zari zifite kabiri na gatatu, izo zagiye ku isoko.

Izo rezo zitabashije kubonerwa iryo ranka ni zo zatinze muri Rwanda Revenue, ariko bakavuga ngo ‘ni umuceri wagakwiye kuribwa’ [reka twemere ko wanaribwa] ariko ni umuceri utujuje ibisabwa n’imicururize y’umuceri cyane cyane muri East Africa tubamo.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko hakomeje kubaho ibiganiro, ndetse n’amakamyo yari apakiye uwo muceri akaba yararekuwe, mu gihe ibyo bicuruzwa byashyizwe ahantu hizewe “kugira ngo ushakirwe uburyo wazamurirwa ubuziranenge kuko birashoboka mu buryo bwa gihanga, Rwanda FDA irimo irabafasha, ubundi incenga bakazivanamo kuko ni zo zari ikibazo, ntabwo byari bisanzwe ubundi, kuko umuceri wagakwiye kugira incenga nka 30% ufite 70% ntabwo byari gushoboka rero.”

Avuga ko ibi byose byakozwe hanatangwa ibihano, bigatuma haza n’icyuho mu kuzana umuceri uturuka muri Tanzania ariko ko ubundi bwoko bw’imiceri, bwo bwakomeje kuza.

Minisitiri Dr Ngabitsinze avuga ko hanakozwe ibiganiro bigamije gukumira ko iki kibazo kizongera kubaho, abacuruzi bagaragarizwa ibyo bagomba kujya bakora kugira ngo binjize mu Rwanda umuceri ujyanye n’uwo bamenyekanishije ko bagiye kuzana.

Dr Ngabitsize yemeye ko hakozwe igenzura ku masoko y’umuceri, rigasanga koko ibiciro by’uyu muceri w’Umu-Tanzania byarazamuwe, kuko umufuka w’ibilo 25 usanzwe ugura 48 000 Frw wari washyizwe ku 55 000 Frw.

Yizeje ko abari bamaze iminsi bavuga ko ibiciro by’umuceri byatumbagiye, bigiye kugabanuka kuko nyuma y’uko uyu muceri w’Umu-Tanzania utari uri kwinjira wongeye kuzanwa, ku buryo muri iki cyumweru hinjiye ugera muri toni 490, kandi zose byagaragaye ko zujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze mu kiganiro na Radio 10 kuri uyu wa Gatanu

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru