Huye: Urujijo ruracyari rwose ku baturiye ishyamba rya Kaminuza kubera ibyo bakorerwa n’inyamaswa ziribamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturiye ishyamba rinini rya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, rizwi nka Arboretum, bavuga ko bakomeje konerwa n’inyamaswa ziribamo, zikabasiga mu bihombo bikomeye, ku buryo bibaza igihe bizarangirira bikabayobera kuko bimaze igihe kinini.

Izi nyamaswa zirimo Inkende, Ingeragere ziba muri iri shyamba, zakunze kuvugwaho konera abarituriye, ku buryo bahinga ntihagire usarura.

Izindi Nkuru

Bavuga ko birirwa barinze imyaka yabo, ariko bakagera aho bakarambirwa bagataha, bamara kuhava inyamaswa zigahita zirara mu myaka yabo zikayona.

Umwe ati “Ziraza zikarisha zigahera ku murongo, imigozi zikamaraho, umwumbati ziracimbura, ibishyimbo zirashogora. Twabuze uko tubigenza, niba wiriwe uzicunze mu gitondo urarambirwa ugataha zikaba zijyiyemo.”

Akomeza agira ati “Bibaye byiza ababishinzwe bazikura hano, bakazijyana mu zindi Parike, kubera ko zangiriza abaturage benshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko hari kurebwa icyakorwa kuri iki kibazo, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDC), gusa mu gihe nta kirakorwa, agira inama abahinzi ko bajya bahinga ibihingwa bitononwa n’izo nyamaswa.

Yagize ati “Inama twagiye tugira abaturage ni uguhinga ibihingwa bidashobora kubangamirana n’urusobe rw’ibinyabuzima, kandi twagiye tubahuza n’abantu bashinzwe ibinyabuzima, natwe turacyashaka icyakorwa ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Iterambere.”

Izi nyamaswa ziba mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye
Ziba zitegereje ko abantu bava mu nzira zigahita zirara mu myaka

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru