Perezida Kagame yongeye gucyebura urubyiruko rugoreka Ikinyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yongeye gusaba urubyiruko gukoresha neza Ikinyarwanda, agendeye kuri amwe mu makosa rukora mu mivugire n’imyandikire, nk’aho gukoresha ‘Ntabwo’, basigaye bakoresha ‘Nabwo’.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024 ubwo yaganiraga n’urubyiruko 7 500 ruri mu bagize umuryango w’urubyiruko rw’abakorerabushake bizihizaga isabukuru y’imyaka 10 uyu muryango umaze utangiye.

Izindi Nkuru

Mu ijambo rye, Umukuru w’u Rwanda yatangiye acyebura urubyiruko ku Kinyarwanda rukoresha muri iki gihe, by’umwihariko mu myandikire, atanga urugero rw’Ijambo ry’impakanyi ‘Ntabwo’ ariko bamwe basigaye bandika ‘nabwo’, ati “bivuze iki? Ahubwo icyo kiba ari ukuvuga ngo na bwo, bivuze ngo byiyongereyeho, ni ntabwo: n-t-a-b-w-o.”

Kimwe n’ijambo ‘Guhereza’ risigaye ryifashishwa n’urubyiruko, bashaka kuvuga ‘GuhaAti “ni ibyo mu kiliziya, ni ‘namuhaye, yampaye, arampa, ntabwo bavuze kumpereza, cyeretse ari nk’ibyo mu kiliziya nyine.”

Atanga urugero rw’ahakoreshwa iyi nshinga ‘Guha’ yavuze ko umuntu aha undi Inka, aho kuvuga ngo ‘ahereza Inka’. Ati “Bavuga namuhaye inka, yampaye Inka, ntabwo wavuga ngo namuhereje Inka, cyangwa ngo namuhereje Inka.”

Inshinga ‘Kurangiza’ na yo abantu birinze kuyivuga muri iki gihe, bagakoresha ‘Gusoza’, kandi zisobanura ibintu bibiri bitandukanye, avuga ko ntacyo bitwaye gukoresha iyi nshinga ‘kurangiza’ aho ari ngombwa, no gukoresha ‘Gusoza’ aho ari ngombwa.

Ati “Iyo utavuze ururimi neza, icyo umuntu yasomye, abazi ikinyarwanda kiba gitandukanye n’icyo umuntu yashakaga kuvuga, kuko unyandikiye wagombaga kuvuga ntabwo, ukandika nabwo, kandi biratandukanye, ntabwo mba numva icyo washakaga kuvuga.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi na byo biri muri wa murage uri muri iyi nsanganyamatsiko y’iri huriro ry’urubyiruko [“Sustaining the Legacy/Dukomere ku murage wacu” ], no kubumbatira umuco Nyarwanda, bityo ko uru rubyiruko rugomba kurerwa runatozwa ibiboneye birimo n’uru rurimi rw’Igihugu cyabibarutse.

Yavuze ko ahanini biterwa n’amateka y’u Rwanda yatumye bamwe badakurira mu Gihugu cyabo, bamwe bagakurira muri Uganda, mu Burundi no mu bindi Bihugu byo mu karere, ariko ko ntacyabuza abantu kwiyambura uko kuvanga indimi no gukoresha nabi Ikinyarwanda, ahubwo bagakomeza kwitoza Ururimi rwabo.

Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri aganira n’urubyiruko

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru