Perezida Kagame yasangije urubyiruko uko ibitekerezo bye byari bimeze ku myaka 15 byarubera isomo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuva ku myaka 15, we na bagenzi be b’urubyiruko bahoraga batekereza icyakorwa kugira ngo ibibazo byariho birangire, asaba urubyiruko rwo muri iki gihe na rwo guhora rutekereza muri uyu murongo, kuko bizarufasha kudasubira inyuma.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki Indwi Gicurasi 2024 mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishize havutse iri huriro ry’urubyiruko rukorera ubushake.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame yashimiye uru rubyiruko ku bwitange bwarwo, avuga ko ibikorwa byabo akoresheje amagambo abiri ‘Gukorera’, ‘Gukorana’, ati “gukorera ubushake ariko ugakorana n’ubushake.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Abanyarwanda bagomba guhora baharanira kwikorera, bagakorana kandi buri wese agakora ikiri mu bushobozi bwe.

Ati “Nta muntu ubaho wakora wenyine adakoranye n’abandi, ngo uburyo nk’ubwo bwo kwiteza imbere cyangwa guteza imbere Igihugu ngo bishoboke. Kuba mwaremeye mukitanga, ibyo ni ukwibukiranya na ho ubundi uwo muco urasanzwe, mwabigizemo uruhare, mu gihe cya Covid byaragaragaye abakorerabushake aho ari ho hose, urubyiruko hirya no hino byarafashishije ntabwo byari kugenda uko byagenze iyo bitaza kuba mwebwe n’uruhare mwagize.”

Yavuze ko umuco nk’uyu ugomba gukomera kuko ari wo mbarutso y’iterambere, kuko abantu bangana nk’uru rubyiruko rubarirwa muri miliyoni ebyiri, rukora ibikorwa badahemberwa, ari umusanzu ukomeye wo gushimirwa.

Ati “Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima, gukorera ubushake ni ugukora ikintu kizima, mukomereze aho rero. Ndetse inzego zibishinzwe kugira ngo zumve ko bitagarukira aho gusa ahubwo bikwiriye kuvamo no kumenyana, natabwo ari ugukorana gusa, mugomba no kumenyana, tugomba no kumenyana ku buryo bamwe muri twe bahuye n’ikibazo runaka, bakagobokwa n’abandi bagenzi babo.”

Yavuze kandi n’igihe hazaba habonetse ibigomba kunganira uru rubyiruko rw’abakorerabushake, bazajya babihabwa, kuko ibikorwa byabo bitanga umusaruro wigaragaza

Ati “Natwe twabaye urubyiriko ariko igihe cyacu kigenda kituvanamo, ubwo rero igisigaye ni uguhindurkira tukabarera, tukareba na mwe ibyo mukora, mukuzuza namwe inshingano zanyu.”

Yasabye uru rubyiruko kandi ko ibikorwa byabo bigomba gukorerwa Abanyarwanda bose, nta vangura na rito ribayemo. Ati “Ndetse yaba Abanyarwanda yaba abanyamahanga bagituye bakigenda, bakabona icyo u Rwanda rutandukaniyeho n’ibindi Bihugu.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko muri ubu bukorerabushake, urubyiruko rugomba kubukora ariko bakanabubangikanya n’ibikorwa bibateza imbere, bakabanza kwibaza ibyo bashake, ubundi bakabiharanira.

Yavuze ko muri uku kwifuza ibyo bashaka kugeraho, hari abahitamo kwiyambaza Imana, bakagira ibyo bayisaba, ariko ko kubisaba Imana ubwabyo bidahagije, ahubwo ko na bo baba bakwiye gushyiraho akabo, bagakora.

Ati “No kuri Leta, ntimuzabe abantu bategereza ko hari ibyo Leta igo,ba kubageza, Leta ibifite mu nshingano, ariko se Leta ni inde se ko ari imwe, igihe mutayifashisije mutayishiyigikiye, ntabwo muzagera kuri ibyo mwifuza.”

Yagarutse kuri bimwe mu bibazo bikemurwa n’uru rubyiriko rw’abakorerabushake, birimo kurwanya igwingira ry’abana bato, avuga ko ubundi abantu bakoze neza, iki kibazo cyakwirindwa, kuko ibyakwifashisha mu mirire myiza byose bihari.

Asaba urubyiruko kwirinda ko ibyo bibazo bariho bahangana na byo bitazababaho mu bihe biri imbere, kandi ko kubiharanira ari ubu.

Ati “Kandi buri wese muri mwe, na bariya batigirira icyizere, buri wese hari ikikurimo wakora, watangak kugira ngo ugire amahirwe y’ibyo ukeneye, buri wese ubarimo no hanze utari hano.”

Perezida Kagame yavuze ko nta gishya yababwira ahubwo ko ari impanuro yabaha nk’umuntu mukuru, kandi na we wanyuze mu gihe nk’icyo uru rubyiruko na rwo rurimo.

Ati “Nanjye nabaye muto nkamwe, twabinyuzemo, ubwo ndababwira ibyo twanyuzemo, kubategura ngo namwe mushobora kandi mufite ubushobozi bwo kubinyuramo neza uko mubyifuza. Nimukorera ubushake mugakorana ubushake, mugashaka kumenya, mukagira intego, birashobora rwose kandi twarabibonye namwe mwarabibonye.”

 

Urubyiruko mu gihe cye

Urubyiruko kandi rwaboneyeho umwanya wo kuganira n’Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame rumusaba kurusangiza uko urubyiruko rwo mu gihe cye, rwitwaraga n’imitekerereze yarwo yabera isomo bagenzi barwo b’iki gihe

Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Nabaye muto nkamwe, ariko nkamwe bivuze igihe nabaga mfite imyaka 15, njye muri icyo gihe nabaga mfite 18, ntabwo yabaga ari 15, icyo nshaka kuvuga ni uko njye n’abandi ibyo twanyuzemo nta guteta, kudateta rero byatumaga utekereza uti ‘ariko kuki?’ cyangwa ‘ejo hazaba hameze hate?’, ‘kuki ari njye bibaho gutya’, ‘ese umuntu yabivamo gute’, ntibigarukire aho ukishakamo uruhare rwawe.”

Avuga ko nubwo ibitekerezo nk’ibi byabaga birenze ikigero cy’imyaka yabo, ariko bitababuzaga gukomeza kubyibazaho no gutekereza icyakorwa, bakirinda guteta, kuko nta n’umwanya wabyo bari kubona, akavuga ko n’urubyiruko rw’uyu munsi rukwiye kubikuramo isomo.

Ati “Imyaka yanyu ntimuzayipfushe ubusa, ntimuzatete cyane, guteta ni byiza, bigushobokeye wateta, ariko na byo wajya ubiha igihe cyabyo.”

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kujya rubyaza umusaruro amahirwe yose rubona, by’umwihariko rukihatira kugira ubumenyi n’ubushobozi byarufasha gukora ibyaruteza imbere.

Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri aganira n’urubyiruko

Aho gushyira imbaraga

Urubyiruko kandi rwifuje kumenya aho rwashyira imbaraga kugira ngo rukomeze gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu cyababyaye.

Ati “Aho gushyira imbaraga, ni mwebwe ubwanyu, kwiyubaka, mugakomeza kugira ubushake, ubushake gusa ntibuhagije, ushobora kugira ubushake ariko udashoboye, kwiyubaka, no kumenya ntibyigwa mu mashuri gusa, n’ubuzima ubayemo buguha inyigisho, niba uva mu muryango ukennye, ibyo bifite uko bigukoraho, ndetse bigatuma ukwiye gutekereza uti ‘kuki ari twe?’, ‘kuki ari twe n’abaturanyi?’, ‘twakora iki?’.”

Yavuze ko uku kwibaza, bitera umuntu inyota yo gukora ibishoboka kugira ngo yikure muri iyi mibereho no kuyikuramo abandi.

Ikindi ni ugukorana, kuko iyo abantu bahuje imbaraga, bubaka ubumwe ndetse na bwa bushobozi bukajya hamwe, ndetse buri umwe akaba yabasha kwigira ku wundi.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’urubyiruko rubarirwa mu 7 500 rwaturutse mu bice byose by’Igihugu rusanzwe rukora ibikorwa by’ubukorerabushake.

Iri huriro ryahawe insanganyamatsiko igira iti “Sustaining the Legacy/Dukomere ku murage wacu” rigamije gushyigikira ibikorwa byatangijwe n’ababohoye Igihugu bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bari biganjemo urubyiruko na bo ubwo batangiraga uru rugendo.

Perezida Kagame yagaragarijwe ibyishimo n’urubyiruko rwamugaragarije ko rwifuzaga ko baganira

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru