Monday, September 9, 2024

Huye: Uwemera ko yasambanyije umwana w’imyaka 7 abitewe n’amadayimoni na Primus yakatiwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 55 y’amavuko wo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, wemeye ko yasambanyije umwana w’imyaka irindwi abitewe n’amadayimoni n’isindwe rya Primus, yakatiwe gufungwa burundu.

Uyu mugabo yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 nyuma yo kumuburanisha mu mizi mu kirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye.

Umucamanza asoma icyemezo cy’Urukiko, yavuze ko nubwo uregwa yaburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi ariko umwana akurikiranyweho gusambanya ari munsi y’imyaka 14 bityo ko agomba guhanishwa gufungwa burundu.

Icyaha cyo gusambanya uyu mwana w’imyaka irindwi kiregwa uyu mugabo witwa Murindahabi Fidele, cyakozwe tariki 28 Mata 2022, ubwo uyu mugabo yasambanyirizaga uyu mwana mu cyumba cyarimo imbaho saa yine z’amanywa.

Uyu mugabo w’imyaka 55 akimara gufatwa, mu ibazwa rye, yemeye icyaha cyo gusambanyauyu mwana ubwo yamukuraga mu bandi aho bariho bakina, akavuga ko yabitewe n’amadayimoni ndetse n’amacupa abiri ya Primus yari yanyoye.

Uyu mugabo wakoreye iki cyaha cyo gusambanya umwana mu Mudugudu wa Bambiro, Akagari ka Gisakura,Umurenge wa Simbi, yari yarahamijwe ibyaha bya Jenoside, afungwa imyaka 9 aza kurekurwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts