IFOTO: Umugaba Mukuru wa RDF, uwa FARDC n’abandi bo muri EAC bahuriye mu nama

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) uw’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), uw’iza Uganda (UPDF), uw’iz’u Burundi (FDNB), uw’iza Tanzania (TPDF), uw’iza Sudani y’Epfo (SSPDF), n’uw’iza Kenya (KDF), baherutse guhurira i Nairobi.

Iyi nama yahuje Abagaba Bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, yabaye ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, yiga ku iyoherezwa ry’itsinda ry’ingabo rihuriweho rizajya kurandura imitwe yitwaje intwaro yakunze kuyogoza Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Iyi nama yamenyekanye mbere yuko iba nyuma yuko byemejewe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya unayoboye EAC ubwo yemezaga ko iri tsinda rigomba gutangira, yabaye mu mpera z’icyumweru gishize ariko nta makuru yayo arambuye yagiye hanze.

amakuru ahari ubu, ni uko iyi nama yitabiriye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, uw’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Celestin Mbala, uw’u Burundi, Gen Prime Niyongabo.

Iyi nama kandi yanitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Venance Mabeyo, uw’Ingabo za Uganda, Gen Wilson Mbaddi, uw’Ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Santino Deng Wol ndetse n’uw’Ingabo za Kenya Gen Robert Kiboch wanayakiriye.

Iyi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba, yaganiriwemo inzira ndetse n’amategeko bigomba kugenderwaho mu kohereza itsinda ry’ingabo rihuriweho mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhashya imitwe yitwaje intwaro yakomeje kuhayogoza.

Iyi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo, yakurikiwe n’iy’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yabaye tariki 20 Kamena 2022, ikongera kwemeza iyoherezwa ry’iri tsinda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru