Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, baravuga ko nyuma yuko hahagaritswe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko ari ‘Zahabu’ bakoraraga, ubukene bubageze ahabi, ku buryo hari n’abatakibasha kurya rimwe ku munsi, byatumye bamwe mu bagabo basuhukira mu bindi bice none hari ingu zitakibamo abagabo.
Mu myaka yatambutse ubuzima bw’abaturage ba Bweyeye bwari bushingiye ku buhigi bakoreraga mu ishyamba rya Nyungwe ndetse no gucukura zahabu na byo byakorerwaga muri iri shyamba, nyuma byombi biza guhagarikwa mu rwego rwo gusigasira iri ryamba bihita bigira ingaruka ku mibereho ya bamwe.
Mugarura Celestin wo mu Kagari ka Kiyabo agira ati “Urumva rero tubayeho mu bibazo by’ubukene, nta hantu umuntu akimba akazahabu, ni ukubaho ku mahombokombo nta kigenda.”
Ibi byatumye hari bamwe mu baturage basuhukira mu bindi bice bibonekamo imirimo cyane cyane iyo mu buhinzi nko mu kibaya cya Bugarama ku buryo ingo zimwe na zimwe muri uyu Murenge zitakibarizwamo abagabo.
Hagenimana Vestine ati “Abenshi ubu baragiye nk’abagabo ino mu bweyeye abenshi ntiwababona bitewe n’uko nta kazi gahari. Ino bahagaritse kwimba [gucukura amabuye y’agaciro], abagabo benshi barigendera. Ingo ntabwo zirimo abagabo nanjye ubu nta mugabo mfite.”
Izi mpinduka zateye bamwe kubura akazi, hari abavuga ko byatumye bagira ubukene n’inzara kuko batagira aho guhinga bikabasaba gukorera abandi kugira ngo babone icyo kurya, bityo hakaba bavuga ko barya rimwe ku munsi nabyo bigoranye.
Kamahari Joseph ati “Bimeze nabi pe, Bweyeye nta kazi gahari. Iwanjye turi abacanshuro, iyo tutagiye guhingira umuntu turaburara. Mperuka kurya ejo ariko wenda ubwo umugore yajyiye guhingira umuntu aramuha ayo kugura ibiro bibiri by’ubugari.”
Mugarura Celestin na we yagize ati “Nanjye ubu kuva mu gitondo nta kintu ndatamira kandi niriwe mpinga ni bwo nkirekura isuka. Ariko ndihangana kubera abana ubwo utwaraye akana karaturya kajye ku ishuri, njyewe nze kongera kurya nimugoroba kuko mba naramenyereye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu udahakana ko haba hari abaturage b’uyu Murenge barya rimwe ku munsi na byo bibagoye, yumvikanisha ko nta mwihariko w’ubukene kuri bo, ahubwo akavuga ko kuba baratangiye guhinga no korora mbere batarabikoraga bitanga icyizere.
Ati “Abaturage ba Bweyeye navuga ko babayeho kimwe n’abandi Banyarwanda bose, nta mwihariko udasanzwe. Ugereranyije ubuzima babagamo mbere n’uko bimeze ubu, umuntu yavuga ko hari impinduka nziza. Mbere Bweyeye ntabwo bahingaga ariko uyu munsi basigaye bahinga. Mbere bari batunzwe cyane no kwimba zahabu, mbere nanone abenshi bari batunzwe no kujya muri Nyungwe gushaka inyamanswa na zahabu.”
Rwango akomeza avuga ko mu gihe mbere yuko umupaka uhuza uyu Murenge n’u Burundi ufungwa, abatuye muri uyu Murenge wa Bweyeye bambukaga buri mugoroba bajya guhahayo ibyo kurya ariko ubu bikaba byahinduka mu gihe umupaka wafungurwa kuko na bo batangiye ubuhinzi.




Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10