Abari i Kampala muri Uganda bakomeje gutahwa n’ubwoba kubera ibisasu bibiri byahaturikiye birimo icyaturikiye hafi y’Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya Gihugu.
Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga Nkoranyambaga, agaragaza ibyotsi by’umukara byinshi by’aho habereye iri turika harimo hafi y’Inteko Ishinga Amategeko.
Aya mashusho agaragaza abantu benshi bakangaranye biruka bahunga ahabereye ririya turika rikomeye nk’uko byemezwa n’abari aho ryabereye.
Ibi bisasu bikekwa ko ari iby’Umutwe w’Iterabwoba wa Al Shabaab, kimwe cyaturikiye mu mujyi rwagati mu gace gakunze gukorerwamo ubucuruzi, mu gihe ikindi cyaturikiye hafi y’Inteko ishinga Amategeko.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Iri turika Salim Uhuru yemeje ko ririya turika ryahitanye abantu babiri nubwo Polisi ya kiriya Gihugu ntacyo iratangaza ku byerekeye iri turika.
Inzego z’umutekano zahise sihutira kugera ahabereye ririya turika, aho hagaragajwe amafoto y’izi nzego ziri gukora iperereza y’icyateye ririya turika zikoresheje imbwa zabihuguriwe.
Amakuru aturuka muri Uganda kandi avuga ko imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko ubu yabaye ihagaritswe kubera ririya turika.
Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi muri uriya Murwa Mukuru, zikomeje gusaba abaturage kwitwararika bakaguma mu ngo ndetse n’abari mu biro bakagumamo kuko hakekwa ko hari ibindi bisasu biri mu bice binyuranye bishobora guturika.
Mu kwezi gushize, muri Uganda habaye ibitero by’ubwiyahuzi byahitanye abantu babiri bivugwa ko ari iby’Umutwe wiyita Leta ya Kisilamu.
Radio&TV10