Rubavu: Ntibumva impamvu badahembwa nyamara amashuri bubatse ubu ari kwigirwamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bakoze imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze igihe bishyuza amafaranga bakoreye, bakaba batumva ukuntu batishyurwa kandi akazi bakoraga barakarangije ndetse n’ibikorwa bubatse ubu bikaba bikoreshwa.

Aba baturage bakoze imirimo mu kubaka ibyumba by’amashuri, ibikoni ndetse n’ubwihero hariya muri uriya Murenge wa Cyanzarwe.

Izindi Nkuru

Uwakoze ibikorwa byo kubaka ibikoni, avuga ko yakoze iriya mirimo mu kwezi kwa Gatanu, agatangira kwishyuza mu kwa Cyenda ariko “kugeza n’iyi saha ntibaratwishyura.”

Akomeza avuga ko iyo bagiye kwishyuza “baraduteragirana, bakatwohereza hirya no hino, twagera kuri DAF (umukozi ushinzwe imari) tukamubwira ngo n’abana bacu bari kubirukana, akatubwira ngo n’ibibazo byacu ntabwo ashyishingiye.”

Undi muturage avuga ko ubu imiryango yabo ibayeho nabi mu gihe amafaranga bakoreye yagombye kuba ari kubaramira.

Ati “Abana bacu Babura ibyo kurya natwe tukabura n’isabune yo gukaraba kandi twarakoze.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwahaye Umurenge amafaranga yo kwishyura abaturage ariko ko butazi impamvu bitakozwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Uwimana Vedaste avuga ko hari abaturage batarahembwa ari ko byatewe no ku rutonde rw’abantu bahembeshaga, hariho aba baringa basabaga kwishyurwa kandi batarakoze.

Avuga ko habanje gukorwa igenzura bagasanga hari imikono y’abantu 108 bishyuzaga amafaranga agera muri miliyoni 1,7 Frw.

Ati “Twatanze amatangazo hazaba abantu 69 muri bo 29 bonyine ni bo twasanze imikono yabo ari mizima, abo muri iki cyumweru tuzaba twabishyuye. Ni cyo cyatumye abantu batinda guhembwa kubera ko twakekaga ko hashobora kuba harimo abakozi ba baringa.”

Danton GASIGWA
Radio&TV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru