Abantu barindwi barimo umugore umwe w’imyaka 50 y’mavuko bo mu Mirenge ya Huye na Kigoma mu Karere ka Huye, bafatanywe Litiro 940 z’inzoga itemewe y’inkorano izwi nka Muriture.
Aba bantu bafashwe ku cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo mu gikorwa cyakozwe na Polisi ikorera mu Karere cyo kurwanya inzoga zitemewe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abaturage bo muri iriya mirenge batanze amakuru ko hari bagenzi babo bakora inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Muriture ndetse zikaba zigira ingaruka ku mutekano.
SP Kanamugire yagize ati “Tukimara kumenya ayo makuru twatangiye ibikorwa mu Tugari n’Imidugudu bari batubwiye muri iriya Mirenge.”
Mu Karere ka Huye mu kagari ka Nyakagezi, Umudugudu wa Kamutima mu rugo rwa Sinayobye Callixte w’imyaka 36 hafatiwe litiro 240 za muriture, mu rugo rwa Mutegaraba Emertha w’imyaka 50 hafatiwe litiro 240 naho Nkunzimana Jean Bosco w’imyaka 39 yafatanywe litiro 120.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko igikorwa cyakomereje mu Kagari ka Rukira, Umudugudu wa Agacyamu.
Mu rugo rwa Nsanzabaganwa Joseph w’imyaka 34 hafatiwe litiro 80 ariko we aracika, kwa Hategekimana Eric w’imyaka 30 hafatiwe litiro 120 nawe aracika na Claver yaracitse ariko iwe hafatirwa litiro 70.
Ni mu gihe mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Gishihe, Umudugudu wa Karambi ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na Polisi hakozwe igikorwa nanone cyo kurwanya inzoga zitemewe mu rugo rwa Uwimbabazi Jean Marie Vianney w’imyaka 32 hafatiwe litiro 70 ariko ahita acika.
SP Kanamugire yavuze ko bariya bose bakoraga iriya nzoga ndetse bakanayicuruza, yongeye gukangurira abaturage kwirinda ziriya nzoga zitemewe kubera ko zigira ingaruka mbi ku buzima bw’uzinywa ndeste no ku mutekano mu baturage.
Yagize ati “Turashimira abaturage baduhaye amakuru ariko tunakangurira abaturage kwirinda ziriya nzoga kuko zikorwa mu bintu bitazwi bishobora kubagiraho ingaruka mu buzima. Ikindi kandi uwanyoye ziriya nzoga niwe usanga akora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa n’ibindi bitandukanye.”
Ziriya nzoga zahise zimenwa hakurikiraho gushakisha abacitse kugira ngo bahanwe.
ICYO AMATEGEKO AVUGA
Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.