Bamwe nta n’amasaha abiri baryamye kuko kuva saa sita z’ijoro bari batangiye kwerecyeza i Nyarugenge, ahabera igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame; Umukandida wa FPR-Inkotanyi, hakomeje kugaragara udushya dushimangira iterambere ryagezweho no mu ikoranabuhanga mu bwenge buhangano.
Ni umunsi wa kane w’ibikorwa byo kwiyamamaza, aho Perezida Paul Kagame uvuye mu Ntara z’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, uyu munsi aniyamamariza mu Mujyi wa Kigali, kuri site ya Rugarama mu Karere ka Nyarugenge.
Bamwe mu baturage baturutse mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali, by’umwihariko i Nyamirambo no mu bice bihakikije, baciyemo kabiri ijoro, kuko batangiye ingendo saa saba z’ijoro, ari na ko bagenda bamamaza umukandida wabo Paul Kagame.
Yaba abato n’abakuru, bose ntawitaye ku ijoro n’imbeho yariho, kuko bazindutse iya rubika, bavuga ko uyu munsi wabatindiye kugera ngo bagaragarize umukandida wabo imbamutima bazagerana ku itariki 15 Nyakanga ku munsi w’Amatora nyirizina.
Mukashikama Leoncie utuye mu Murenge wa Gatenga, akaba umubyeyi ukuze na we wabukereye, yavuze ko yabyutse saa sita zuzuye, umunsi ukigwamo. Yavuze ko yazindutse kugira ngo ashake umwanya mwiza wo kwicaramo aze kwihera ijisho Perezida Kagame.
Ati “Batantanga ibyicaro, kuko bantanze ibyicaro bazantanga no gutora. Isaha yose azira ndashaka ko aturuka hariya mureba.”
Uyu mubyeyi avuga ko iri joro ryacyeye atiriwe aryama, kuko yumvaga afite amatsiko menshi yo kuza kumva imigabo n’imigambi ya Perezida Paul Kagame, uretse ko buri wese yanamuvuga ibigwi.
Ati “Twararyamye bihagije kubera Kagame, niba twiteguye guhaguruka duhagurukane na we, we se ajya aryama?, aryamye se ubu twari kuba turi kugenda aya masaha?.”
Avuga ko no kubyuka aya masaha ntacyo bikanga, na byo ari ibyivugira ku bigwi by’Umukandida wa FPR-Inkotanyi, kuko yazanye umutekano usesuye mu Rwanda, ndetse akanimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye, abari n’abategarugori bagahabwa ijambo bari barimwe n’ubutegetsi bwa cyera.
Ati “Kagame ni we watumye aka kanya ndi hano izi saha, cyaraziraga cyera, ariko reba izi saha ndi kwigendera ndi umukecuru, nta muntu uri bunyime uburenganzira.”
Kuri iyi site ya Rugarama kandi hagaragaye udushya tunyuranye mu kwitegura kwakira Umukandida wa FPR-Inkotanyi, turimo utugaragaza ko ikoranabuhanga ryakataje mu Rwanda, ahagaragaye robot zambaye mu myambaro y’amabara ya FPR, ziri gususurutsa abaje kwamamaza Paul Kagame.
RADIOTV10