Friday, October 2, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ibiciro bya peteroli byagabanutse hafi 3% nyuma y’igitekerezo cyo gusohora iri mu bigega

Ibiciro bya peteroli byagabanutse hafi 3% nyuma y’igitekerezo cyo gusohora iri mu bigega

Ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byagabanutse hafi 3% kuri uyu wa Gatanu, mu gihe ibiciro bya mazutu ku isoko ry’u Burayi na byo byagabanutseho hejuru ya 5%, nyuma y’amakuru y’ibiganiro bigamije kongera gusohora peteroli na mazutu bibitswe mu bigega by’Ibihugu.

Ibi byatumye impungenge z’uko peteroli n’ibindi bikomoka kuri yo bishobora kubura ku isoko mpuzamahanga zigabanuka.

Kugeza ku isaha ya saa 08:42 ku isaha ngengamasaha, igiciro cya cy’ibikomoka kuri peteroli byo mu bwoko bwa Brent cyari cyagabanutseho amadolari 2.83, angana na 2.77%, kigera ku madolari 99.48 kuri kagunguru.

Ni mu gihe igiciro cya Peteroli ya West Texas Intermediate (WTI) na cyo cyagabanutseho amadolari 3.35, angana na 3.61%, kigera ku madolari 89.52 ku kagunguru.

Ku isoko ry’u Burayi, ibiciro bya mazutu, ikoreshwa nk’igipimo cy’ibiciro bya mazutu, byagabanutseho hejuru ya 5%, bigera ku madolari 1,377 kuri toni.

Ole Hansen, ukuriye ishami rishinzwe ingamba ku bicuruzwa muri Saxo Bank, yavuze ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byose byagabanutse, cyane cyane mazutu, mu gihe Ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi biganira ku gusohora peteroli n’ibikomoka kuri yo bibitse mu bigega.

Yavuze ko iki cyemezo kigamije kugabanya ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko no gufasha gukumira icyemezo gishobora gufatwa na Leta Zunze Ubumwe za America cyo guhagarika kohereza mazutu mu mahanga.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu, Leta z’Ibihugu by’u Burayi ziganira ku cyifuzo cy’u Bufaransa cyo gusohora kuri za miliyoni 50 z’utugunguru twa mazutu zibitse mu Bihugu by’u Burayi.

Hanavuzwe kandi ko Ibihugu bigize International Energy Agency (IEA) byasabwa gusohora utugunguru tugera muri miliyoni 50 twa peteroli tubitse.

Hansen yavuze ko ibi bigaragaza ko ikibazo gikomeye ku isoko ry’ingufu atari ukubura peteroli idatunganyijwe, kuko itangwa ryayo rituruka mu Burasirazuba bwo Hagati ryatangiye gusubira ku rwego rwiza, ahubwo ikibazo kiri mu bikomoka kuri peteroli bitunganyijwe.

Yasobanuye ko itangwa rya mazutu n’ibindi bikomoka kuri peteroli bitunganyijwe ryagizweho ingaruka n’igabanuka ry’ubushobozi bw’inganda zitunganya peteroli ndetse n’umusaruro wazo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Burusiya.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =