Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibihugu byatangiye gusogongera ku isoko Nyafurika byahishuye imbogamizi yumvikana nk’iyoroshye ariko y’ingorabahizi

radiotv10by radiotv10
23/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibihugu byatangiye gusogongera ku isoko Nyafurika byahishuye imbogamizi yumvikana nk’iyoroshye ariko y’ingorabahizi
Share on FacebookShare on Twitter

Abacuruzi bo mu Bihugu byatangiriyemo Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), barimo n’abo mu Rwanda, bagaragaje ko ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa bigihenze, bikanatuma n’igicuruzwa kijya ku isoko gihenze.

Ni imbogamizi isa nk’ihuriweho n’abacuruzi bo mu Bihugu birindwi birimo n’u Rwanda, byatangiriyeho ishyirwa mu bikorwa ry’iri soko rusange Nyafurika.

Aba bacuruzi babigaragarije mu imurikagurisha ryiswe ‘Intra Africa Trade Fair’ ryabereye mu Misiri mu cyumweru gishize, ryitabiriwe n’ibi Bihugu birindwi ndetse n’ibindi byose byo ku Mugabane wa Afurika.

Sangwa Marie Immaculee wo mu ruganda Zima Healty Group wari witabiriye iri murimagurisha, aganira n’umunyamakuru wa RADIOTV10 na we wakurikiranye iri murikagurisha mu Misiri, yamugaragarije zimwe mu mbogamizi bahise bakubitana na zo kuri iri soko.

Avuga ko n’ubusanzwe bigoye kubona ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa, ariko ko bongeye kubona ko ari imbogamizi ikomeye ubwo batangiraga kujyana ibicuruzwa kuri iri soko, kuko bibasaba gushyira hejuru ibiciro bitewe no guhendwa n’ibyo gupfunyikamo.

Yagize ati “Usanga iyo tujyanye igicuruzwa cyacu ku isoko kiba gihenze cyane ugereranyije n’icy’abandi. Abantu baragikunda yego ariko ntibashobora kubasha kukigura kubera ko kiba gihenze. Igiciro cyo kuyikora kiba kiyongeye bitewe n’ibyo gupfunyikamo.”

Si umwihariko ku bacuruzi bo mu Rwanda gusa, kuko n’abo mu bindi Bihugu bya Afurika, bavuga ko izi mbogamizi zo kubona ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa zikomeje, na bo bazifite.

Izi mbogamizi ziza ziyongeraho iz’Abanyafurika bacyumva ko ibyakorewe ku Mugabane wabo bidafite ireme, ndetse ko bihenze, bityo ko batabigura ahubwo bazajya bategereza ibiturutse hakurya y’inyanja.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yemera ko icyo kibazo cy’ibura ry’ibyo gupfunyikamo gihari, ariko ko kiri gushakirwa umuti.

Yagize ati “hari abo twaganiriye bafite ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo, ni byo turabizi ko dufite icyo kibazo bitewe na politike twahisemo yo kudakoresha pulasitike, ariko na yo turimo turayishakira igisubizo, turifuza ko haboneka inganda zikora ibyo gupfunyikamo byiza.”

Umunyamabanga Mukuru w’Isoko Rusange rya Africa, Wamkele Mene avuga ko kwita ku byo gupfunyikamo ari ingenzi, ariko ko hakenewe uruhare rw’Ibihugu n’ubufatanye mu gushyiraho politike zorohereza abanyenganda kubigeraho.

Yagize ati “Nka AfCFTA turasaba ko Ibihugu byakomeza gukorana no korohereza abanyenganda n’abifuza gushora imari cyane mu bijyanye n’ibyo gupfunyikamo, icyo cyazaba igisubizo kuri iki kibazo.”

Kugeza ubu mu Rwanda ibikoresho byangiza ibidukikije nk’amashashi ndetse nibya plastic bikoreshwa inshuro imwe ntibyemewe, icyakora mu bihe bitandukanye hakunze kugaragazwa imbogamizi y’igiciro kiri hejuru cy’ibipfunyikwamo byemewe ndetse no kuba ari bicye ku isoko ry’u Rwanda.

INKURU MU MASHUSHO

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Intandaro y’umusaruro uciriritse w’Amavubi U15 mu mboni z’umutoza wayo

Next Post

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu w’ibigango wamanuwe na Rayon witezweho gutitiza amakipe

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu w’ibigango wamanuwe na Rayon witezweho gutitiza amakipe

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu w’ibigango wamanuwe na Rayon witezweho gutitiza amakipe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.