• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

radiotv10by radiotv10
04/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihumbi by’abaturage ba Venezuela bakoze imyigaragambyo mu murwa mukuru Caracas, basaba ko Perezida Nicolas Maduro n’umugore we, Cilia Flores, barekurwa ako kanya, nyuma y’ukwezi kumwe bivugwa ko bashimuswe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za America.

Abigaragambya bavugaga ko igihugu cyabo gikeneye ubuyobozi bwa Perezida Maduro, bakaba bari bitwaje ibyapa bisaba ko abo bombi bagarurwa mu gihugu, bakabavanwa muri gereza bafungiwemo muri Amerika.

Nicolas Maduro Guerra, umuhungu wa Perezida Maduro akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko ishimutwa rya se rizahora ari igikomere gikomeye ku gihugu cya Venezuela, ashimangira ko ubusugire bw’igihugu bwahonyowe n’ingabo z’amahanga.

Iyi myigaragambyo yateguwe na Leta ya Venezuela, yitabirwa n’abakozi benshi bo mu nzego za Leta, ndetse inaherekezwa n’imodoka zacurangaga umuziki.

Aba bombi bashimuswe n’ingabo za Amerika mu gitero cyabaye ku wa 3 Mutarama, aho bashinjwa kuba bagize uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge byinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abigaragambya bavuze ko icyo gikorwa cyahungabanyije ubusugire bw’igihugu cyabo, bagaragaza kandi ko bazakomeza gusaba ko abo bombi barekurwa bidatezuka.

Itangazamakuru ryo mu gihugu ryatangaje ko iyi yari igikorwa cy’umunsi mpuzamahanga wo gusaba ko Perezida Maduro n’umugore we barekurwa, aho n’abaturage bo mu bindi bihugu bagaragaje ubufatanye no gushyigikira iki cyifuzo.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Zabyaye amahari hagati ya Killaman na Mitsutsu bazwi muri sinema Nyarwanda

Next Post

Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane

Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.