Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda bigiye kugaragarizwa mu Ihuriro ry’abayobozi bakuru

radiotv10by radiotv10
14/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda bigiye kugaragarizwa mu Ihuriro ry’abayobozi bakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamuryango b’Umuryango Unity Club Intwararumuri bagiye guhurira mu Ihuriro rya 17 riteganyijwemo ibikorwa binyuranye birimo kugaragarizwa ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda muri iki gihe, ndetse rikazanakirirwamo abanyamuryango bashya 19.

Iri huriro rya 17 rizaba mu mpera z’iki cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2024, ryateguwe ku bufatanye bw’Umuryango Unity Club Intwararumuri na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Mu itangazo ryashyuzwe hanze na Unity Club Intwaramuri kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingishyingo, rivuga ko “Iri huriro rizibanda ku ntego rusange yo gukomeza kwimakaza umuco w’ibiganiro byubaka kandi bishimangira Indangagaciro na Kirazira z’Umuco Nyarwanda.”

N’ubundi iri Huriro rizaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda Igitekerezo ngenga cy’Ukubaho kwacu.”

Unity Club Intwaramuri, ivuga ko iri Huriro rya 17 rije mu gihe Abanyarwanda bari mu ntangiro za gahunda y’iterambere y’imyaka itanu ya Guverinoma (NST2).

Ubuyobozi bw’uyu Muryango bukagira buti “Nk’Intwararumuri ziri ku ruhembe rwo kwesa imihigo ikubiye muri iyi gahunda, ni umwanya ku bayobozi bazaba bateranye wo gukora ubusesenguzi bugamije kwihutisha no kunoza ibyo bakora, batekerereza kandi bamurikira u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Muri iri Huriro, MINUBUMWE izagaragaza ibikibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda muri iki gihe turimo.”

Iri huriro rya 17 rizabanzirizwa n’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba Unity Club, aho bazaganira ku buzima bw’umuryango, hakanakirwa abanyamuryango bashya 19 binjiye muri Unity Club muri uyu mwaka.

Kuri uwo munsi kandi hateganyijwe ihuriro ryaguye rizahuza abanyamuryango ba Unity Club n’abandi batumirwa barimo abayobozi bo mu nego nkuru z’ubuyobozi bw’Igihugu kugeza ku bayobozi b’Uturere, Sosiyete sivile, Abikorera, Abahagaririye amadini n’urubyiruko, ndetse n’Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu.

Iri huriro rizasozwa abanyamuryango ba Unity Club n’Abatumira, bamurikirwa imyanzuro ngiro y’iri huriro, ndetse habeho no gutanga ishimwe (Unity Award 2024) ku Barinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu.

Umuryango Unity Club Intwaramuri usanzwe ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye, kugeza ubu ufite abanyamuryango 332.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 1 =

Previous Post

Muri FC Barcelone humvikanyemo indi imvune yiyongereye ku z’abakinnyi 8 barimo ba kizigenza

Next Post

Rwamagana: Hadutse indwara y’amayobera mu kigo cy’ishuri ifata abanyeshuri b’abakobwa gusa

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Hadutse indwara y’amayobera mu kigo cy’ishuri ifata abanyeshuri b’abakobwa gusa

Rwamagana: Hadutse indwara y’amayobera mu kigo cy’ishuri ifata abanyeshuri b’abakobwa gusa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.