Monday, September 9, 2024

Ibikomoka ku buhinzi byoherejwe hanze byinjirije u Rwanda akayabo ka Miliyari 640Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB); cyatangaje ko mu mwaka wa 2021-2022, umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi woherejwe hanze winjije Miliyoni 640,9USD (Miliyari 640 Frw).

Itangazo ryasohowe na NAEB kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, rigaragaza ko amadovize yavuye mu bikomoka ku buhinzi byoherejwe hanze, yiyongereyeho 45% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.

Iri zamuka kandi ryanabaye ku bikomoka ku buhinzi bw’ibihingwa ngandurarugo (non-traditional export commodities) byoherejwe hanze byazamutseho 58% aho byinjije miliyoni 455,5 USD (Miliyari 455 Frw).

Amadovize yinjijwe n’ikawa yoherejwe hanze, yiyongereyeho 23% mu gihe ayavuye mu cyayi yiyongereyeho 15% naho ayinjijwe n’ubuhinzi bw’indabo yo yiyongereyeho 12%.

Ibikomoka ku buhinzi bw’imboga gusa bugizwe na 6,7% by’amafaranga yinjijwe n’ibyoherejwe hanze byose bikomoka ku buhinzi muri uyu mwaka wa 2021-2022 aho ibikomoka ku mboga bifite agaciro ka 63% iby’imbuto bikaba bifite agaciro ka 87%.

NAEB ivuga ko iha agaciro abafatanyabikorwa bose batumye habaho iri zamuka ry’amadevize yinjijwe n’ibikomoka ku buhinzi.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana yagize ati “Turabyishimiye kuba mu mahirwe ahari, ubuhinzi bwaragize uruhare rufatika mu kongera imirimo isanzwe ihari no guhanga imishya.”

Claude Bizimana yizeje ko muri uyu mwaka ikigo ayoboye kizarushaho korohereza abari mu ishoramari ry’ubuhinzi bakabasha kwinjiza agatubutse, hashyirwaho uburyo bushya bugezweho buzabafasha kubona isoko mpuzamahanga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts