Wednesday, September 11, 2024

Rusizi: Bane barimo umuyobozi w’Ibitaro bakurikiranyweho uburiganya bwanyerejwemo Miliyoni 30Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu bane barimo uwari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bakuriranyweho ibyaha birimo gukora inyandiko mpimbano no kunyereza Miliyoni 30 Frw.

Bose uko ari bane batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze no kubakorera dosiye y’ikirego cyabo, ruyishyikiriza Ubushinjacyaha.

Aba bagabo bane batawe muri yombi, ni Dr Nzaramba Théoneste wayoboraga Ibitaro bya Mibirizi, uwari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ushinzwe inyemezabwishyu mu Kigo Nderabuzima cya Nkaka, Nsengiyumva Emmanuel.

Hari kandi umukozi wa RSSB ushinzwe inyemezabwishyu mu Kigo Nderabuzima cya Gihundwe, Bigirimana Placide na Nkulikiye Domitien na we akaba ari umukozi wa RSSB mu bitaro bya Mibirizi.

Bimwe mu bikorwa bigize ibyaha bakurikiranyweho, ni ukuba baragiye bakora inyemezabwishyu zitatangiwe serivisi ubundi amafaranga azitanzweho, bakayijyanira.

Harimo kandi kuba barakoze inyandiko mpimbano zigaragaza ko bitabiriye ubutumwa bw’akazi nyamara batabukandagiyemo, ubundi bakishyuza amafaranga yabwo bakayakubita ku makofi yabo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko ibyaha bikekwa kuri aba bagabo byabaye hagati ya 2020 na 2022.

Dr Murangira yavuze ko iperereza ku byaha nk’ibi rizakomereza mu Bigo Nderabuzima byose kugira ngo abijandika mu buriganya nk’ubu batahurwe babiryozwe.

Yaboneyeho kuburira abakozi bose bakora ibikorwa nk’ibi byumwikariko abo mu nzego n’ibigo bya Leta, kubihagarika kuko bidatinze bazabiryozwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts