IFOTO: Perezida Ndayishimiye yicaye muri ‘Pupitre’ yagiye gutera akanyabugabo abana batangiye amashuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yafotowe yicaye mu ntebe y’abanyeshuri (Pupitre) bo mu mashuri abanza, ari kumwe na bo mu itangira ry’amashuri, abifuriza amasomo meza.

Ni ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Ndayishimiye Evariste, wifurije abanyeshuri kugira intangiriro nziza z’umwaka w’amashuri.

Izindi Nkuru

Ubutumwa buherekeje iyi foto, bugira buti “Uyu munsi abana b’u Burundi baramutse batangira umwaka w’amashuri mushya, mbifurije ubuzima bwiza, ubwitonzi n’umurava kugira ngo bige bamenye kuko ari ejo hazaza h’Igihugu cyacu.”

Perezida Ndayishimiye Evariste kandi yaboneyeho kwifuriza abarimu bose gukomera ku ndangagaciro zo gukunda umwuga wabo.

Ati “Dusabiye abarimu n’abarezi gukomera ku ibanga ridasanzwe ryo kurerera u Burundi.”

Perezida Ndayishimiye umaze iminsi ahanganye n’ibibazo byo gushaka guhirikwa ku butegetsi n’uwari Minisitiri w’Intebe we, aherutse gusaba abayobozi kutishyira hejuru, abasaba kwicisha bugufi.

Uyu Mukuru w’Igihugu cy’u Burundi azwiho kwicisha bugufi, aho akunze kugaragara mu bikorwa bisanzwe by’ubuzima bw’Abarundi bwa buri munsi nko mu bikorwa byo guhinga, gusarura imyaka ndetse n’ibindi bijyanye n’umuco w’Igihugu cye.

Mu cyumweru gishize, Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye indahiro z’abagize Guverinoma nshya iyobowe na Gervais Ndirakobuca aherutse gusimbuza Alain Guillaume Bunyoni uvugwaho gushaka kumuhirika ku butegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru