Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibikorwa byo gusura Igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda byabaye bihagaritswe

radiotv10by radiotv10
16/04/2024
in MU RWANDA
0
Ibikorwa byo gusura Igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda byabaye bihagaritswe
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, rwatangaje ko ibikorwa byo gusura Igicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, byabaye bihagaritswe by’agateganyo, kubera ibikorwa byo kuhavugurura.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’uru rwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2024.

Iri tangazo rivuga ko ubuyobozi bwa CHENO “bumenyesha abasaba gusura Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, kubera imirimo yo kuvugurura iki Gicumbi, ibikorwa byo gusura byabaye bisubitswe by’agateganyo kugeza igihe iyi mirimo izarangirira.”

CHENO yaboneyeho “gukangurira abashaka gusura Ibicumbi by’Intwari ko basura Igicumbi cy’Ubunyarwanda (Hetitage of Rwanda Identity) giherereye i Nyange mu Karere ka Ngororero, cyangwa Igicumbi cy’Ubumuntu (Hiritage of Humanity) giherereye mu Karere ka Rubavu.”

Ku Gicumbi cy’Intwari i Remera, hasanzwe hari ibikorwa binyuranye bigaragaza amateka y’Ubutwari bw’Abanyarwanda, birimo igice gishyinguyemo Intwari z’u Rwanda, ndetse n’inyubako zirimo iy’ububiko bw’amashusho (Gallery) yerekwa abasura iki Gicumbi, agaragaza ibigwi by’izi Ntwari ndetse n’umuco w’Ubutwari.

Ubusanzwe gusura iki Gicumbi cy’Intwari, ni ubuntu; gusa abantu ntibakunze kuhasura, aho CHENO yigeze kuvuga ko hakunze gusurwa n’amatsinda y’abanyeshuri baba bashaka gusobanukirwa amateka y’Ubutwari bwaranze Intwari z’u Rwanda.

Gusura iki Gicumbi bikorwa mu minsi y’akazi, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, bigakorwa n’ubundi mu masaha y’akazi, aho abifuza kuhasura babisaba, bandikiye CHENO mu ibaruwa iherecyezwa n’irangamuntu cyangwa urwandiko rw’inzira. Uwanditse asaba gusura Igicumbi cy’Intwari, asubizwa mu gihe cy’iminsi itatu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − three =

Previous Post

Uwayoboye America wita uwo bahanganye ‘Umunyabitotsi’ yagaragaye mu rukiko agatotsi kamwibye

Next Post

S.Africa: Uwafatwaga nk’umuhanuzi ukomeye yakuweho amaboko nyuma yo guhamywa ibidakwiye umukozi w’Imana

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
S.Africa: Uwafatwaga nk’umuhanuzi ukomeye yakuweho amaboko nyuma yo guhamywa ibidakwiye umukozi w’Imana

S.Africa: Uwafatwaga nk'umuhanuzi ukomeye yakuweho amaboko nyuma yo guhamywa ibidakwiye umukozi w’Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.