Ibikorwa byo gusura Igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda byabaye bihagaritswe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, rwatangaje ko ibikorwa byo gusura Igicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, byabaye bihagaritswe by’agateganyo, kubera ibikorwa byo kuhavugurura.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’uru rwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2024.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko ubuyobozi bwa CHENO “bumenyesha abasaba gusura Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, kubera imirimo yo kuvugurura iki Gicumbi, ibikorwa byo gusura byabaye bisubitswe by’agateganyo kugeza igihe iyi mirimo izarangirira.”

CHENO yaboneyeho “gukangurira abashaka gusura Ibicumbi by’Intwari ko basura Igicumbi cy’Ubunyarwanda (Hetitage of Rwanda Identity) giherereye i Nyange mu Karere ka Ngororero, cyangwa Igicumbi cy’Ubumuntu (Hiritage of Humanity) giherereye mu Karere ka Rubavu.”

Ku Gicumbi cy’Intwari i Remera, hasanzwe hari ibikorwa binyuranye bigaragaza amateka y’Ubutwari bw’Abanyarwanda, birimo igice gishyinguyemo Intwari z’u Rwanda, ndetse n’inyubako zirimo iy’ububiko bw’amashusho (Gallery) yerekwa abasura iki Gicumbi, agaragaza ibigwi by’izi Ntwari ndetse n’umuco w’Ubutwari.

Ubusanzwe gusura iki Gicumbi cy’Intwari, ni ubuntu; gusa abantu ntibakunze kuhasura, aho CHENO yigeze kuvuga ko hakunze gusurwa n’amatsinda y’abanyeshuri baba bashaka gusobanukirwa amateka y’Ubutwari bwaranze Intwari z’u Rwanda.

Gusura iki Gicumbi bikorwa mu minsi y’akazi, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, bigakorwa n’ubundi mu masaha y’akazi, aho abifuza kuhasura babisaba, bandikiye CHENO mu ibaruwa iherecyezwa n’irangamuntu cyangwa urwandiko rw’inzira. Uwanditse asaba gusura Igicumbi cy’Intwari, asubizwa mu gihe cy’iminsi itatu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru