S.Africa: Uwafatwaga nk’umuhanuzi ukomeye yakuweho amaboko nyuma yo guhamywa ibidakwiye umukozi w’Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dingaan Abraham Rantsho usanzwe ari umuhanuzi ukomeye muri Afurika y’Epfo, ubu benshi bamaze kumukuraho amaboko, bamwita umunyabinyoma, nyuma y’uko ahamijwe ibyaha byo gusambanya abana, agakatirwa gufungwa imyaka 45.

Dingaan Abraham y’imyaka 40 akomeje kwitwa umuhanuzi w’ibinyoma, yafunzwe n’Urukiko rwa Tseki, asabirwa gufungwa imyaka 45 nk’uko tubikesha ibinyamakuru byo muri Afrika y’Epfo.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi yo muri aka gace, Sgt Mahlomela Kareli; yatangaje ko ibi bikorwa byo gushimuta no gufata Ku gusambanya abana b’abakobwa bikekwa ku muhanuzi Dingaan yabitangiye muri Kamena 2021 ubwo uyu mugabo wiyita umuhanzi yahohoteraga umwana w’imyaka 18.

Yagize ati “Uwahohotewe yegerewe n’umugabo wiyise China, atangira kumuhanurira ubuhanuzi bwe bw’ibinyoma. Yavuze ko ari umuyobozi w’ikigo akorera kandi ashaka imyirondoro ku bantu bakeneye akazi.”

Yakomeje agira ati “Uyu muhanuzi w’ibinyoma yakomeje gushukashuka uwo mukobwa amwerekeza mu nzu ye i Monontsha. Agezeyo, akuramo icyuma ategeka uwo mukobwa gukuramo imyenda yose. Yamusambanyije amufatiyeho icyuma, hanyuma aramurekura amuha amafaranga yo gufata tagisi imugeza mu rugo.”

Urukiko rwo mu gace ibi byabereyemo rumaze gusuzuma no kumva abatangabuhamya ku byaha byo gusambanya abangavu, rwakatiye uyu Dingaan Abraham Rantsho igifungo cy’imyaka 45.

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru