Monday, September 9, 2024

Uwayoboye America wita uwo bahanganye ‘Umunyabitotsi’ yagaragaye mu rukiko agatotsi kamwibye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, akaba anabaye uwa mbere wategetse iki Gihugu uburanishijwe ku kirego nshinjwabyaha, ashinjwamo ibifitanye isano no guha arenga Miliyoni 160 Frw umukinnyi wa Filimi z’urukozasoni ngo azamubikire ibanga, bwa mbere aburana iki kirego, yagaragaye agatotsi kamwibye.

Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Mbere, mu rukiko rw’i New York, aho Trump aregwamo kutubahiriza amasezerano yabaye mbere y’amatora ya 2016, aho yemereye ibihumbi 130$ (arenga Miliyoni 160 Frw) Stormy Daniels ukina filimi z’urukozasoni.

Trump uvugwaho kwemeza ko uyu mugore yishyurwa ayo mafaranga kugira ngo azamuhishire ibanga kuri gahunda bagiranye, bityo ntibizagire ingaruka ku byavuye mu matora, yahakanye icyaha ndetse avuga ko atagiranye umubano n’uyu Daniels.

Ikinyamakuru The New York Times, cyatangaje ko Trump kuri uyu wa Mbere yamaze amasaha mu rukiko yasinziriye, nyuma aza gukanguka, akaza kugaruka afite imbaduko nyuma yo gufata ifunguro rya ku manywa anaganira n’abanyamategeko be.

Trump w’imyaka 77 y’amavuko akunze guseka cyane Perezida Joe Biden wamusimbuye, akunze kwita ‘Sleepy Joe’ [Umunyabitotsi Joe], nubwo yagaragaye na we agatotsi kamwibye ku munsi wa mbere aburana iki kirego, agomba kujya yitaba Urukiko mu minsi ine.

Nanone kandi uru rubanza biteganyijwe ko rushobora kuzamara ibyumweru bitandatu, runateganyijwemo kuzumvwamo abatangabuhamya bashinja Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts