Nyabihu: Uko Polisi yatahuye magendu yafatiwe mu ikamyo nyuma y’uko abari bayirimo birutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ryafashe amabalo 60 yinjijwe mu Gihugu mu buryo bwa magendu, arimo 52 yafatiwe mu Karere ka Nyabihu, yari apakiye mu modoka yahagaritswe n’Abapolisi, abari bayirimo bagacika.

Iyi myenda ya caguwa yafashwe ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024, irimo kandi amabalo 8 yafatiwe mu Karere ka Gicumbi, yari ifitwe n’umugore w’imyaka 40 ubwo yari mu modoka itwara abagenzi yerecyezaga mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ifatwa ry’iyi myenda, ryaturutse ku makuru yahawe Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro.

Yagize ati “Ryahawe amakuru ko hari imodoka ipakiye amabalo y’imyenda ya caguwa ya magendu yavaga mu Karere ka Nyabihu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, mu kuyihagarika nibwo abantu babiri bari bayirimo bakibona abapolisi bahise bayivamo bariruka baracika.”

Yakomeje agira ati “Abapolisi begereye iyo modoka basanga ipakiye amabalo menshi y’imyenda ya magendu, irimo n’ibyangombwa bya nyirayo, niko guhita batangira kumushakisha ku bufatanye n’abaturage, aza gufatirwa mu murenge wa Kanzenze wo mu Karere ka Rubavu ari naho asanzwe atuye.”

Ni mu gihe uyu wafashwe yemeye ko iyi modoka yari irimo magendu ari iye, ariko ko icyo gihe atari we wari uyitwaye, ahubwo ko yari yatije mugenzi we ariko ntiyagaragaza imyirondoro ye.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze, ibyo bafatanywe bishyikirizwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya na bo.

Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage badahwema kugaragaza imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha no kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe kuko biri mu bituma hakumirwa ibyaha n’abakekwaho guhungabanya umutekano bagafatwa bagakurikiranwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru