Basketball: Ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda ntizitabira irushanwa yahoze itegura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya Espoir BBC ntiri mu makipe azakina ‘Genocide Memorial Tournament’ (GMT) kuko itari mu makipe ane ya mbere, mu gihe iyi kipe yahoze itegura iyi mikino yabanje kwitwa Memorial Gisembe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva mu 2013, igikorwa cyo Kwibuka binyuze mu mikino kizwi nka ‘Genocide Memorial Tournament’, gitegurwa na za Federasiyo ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo ndetse na Komite Olempike.

Izindi Nkuru

Muri Basketball, irushanwa rya GMT, rigitangira ryitabirwaga n’amakipe yose yo mu Gihugu yo mu cyiciro cya mbere ndetse n’amwe yatumirwaga yo hanze.

Uko amakipe yagiye yiyongera kuko hanashyizwemo ayo mu cyiciro cya kabiri, amakipe yatumirwagamo na yo yagiye agabanuka.

Uyu mwaka wa 2024, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball ritangaza ko ryahuye n’imbogamizi z’uko igihe ari gito kubera amarushanwa menshi, kuko hiyongereyeho irya ‘Rwanda Cup’, nayo ifite imikino myinshi izatangira mu mpera z’uku kwezi, ndetse na Rwanda Basketball League na Basketball Africa League (BAL).

Ishyirahamwe rya Basketball kandi ritangaza ko izindi mbogamizi ari ukuba harabuze abaterankunga b’irushanwa, aho habonetse umuterankunga umwe ari we BK Arena, yemereye iri shyirahamwe inyubako ya BK Arena iminsi ibiri gusa bituma irushanwa rizamara igihe gito.

Ibi ni byo byagendeweho hemezwa amakipe azitabira GMT 2024, hafashwe amakipe 4 ya mbere ku rutonde rwa shampiyona y’imikino ibanza (First Round), hagakinwa imikino yo gukuranwamo muri 1/2 n’imikino ya nyuma.

 

Kuki Espoir BBC itagaragaye mu irushanwa rya GMT 2024?

Ikipe ya Espoir BBC ntiyakuwe mu irushanwa kimwe n’uko n’andi makipe atari muri 4 ya mbere aho shampiyona igeze, atazirabira iyi mikino.

Amakipe azakina iyi mikino

Mu bagabo: Patriots BBC, APR BBC, REG BBC na Tigers BBC.

Mu bagore: REG WBBC, APR WBBC, KEPLER WBBC na GS Marie Reine WBBC.

 

Gahunda y’imikino:

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024:

Abagore:

  1. APR BBC (1st) vs Kepler (4th) – 2pm
  2. GS Marie Reine (2nd) vs REG BBC-4pm

 

Abagabo:

  1. Patriots BBC (1st) vs Tigers (4th)-6pm
  2. APR BBC (2nd) vs REG BBC (3rd)-8pmyou

 

Amakipe azatsinda ku wa Gatanu, azahurira ku mukino wa nyuma ku wa Gatandatu mu bahungu ndetse no mu bakobwa.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru