Wednesday, September 11, 2024

Ibindi Bihugu bibiri bikomeye ku Isi bishobora gukozanyaho bipfa ibitwaro bya kirimbuzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igisirikare cya Israel cyateguje Igihugu cya Iran ko gishobora kugitera kubera kwigamba ko gifite ubushobozi bwo gukora ibitwaro bya kirimbuzi.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayotolla ali Khamenei ku Cyumweru yatangarije Al Jazeera ko Igihugu cye ubu gifite ubushobozi bwo gukora ibisasu bya kirimbuzi ariko ko kitarafata umwanzuro wo kubishyira mu bikorwa.

Ayotolla ali Khamenei yavuze ko mu minsi ishize iki Gihugu cyari gifite ubushobozi bwo gutunganya Uranium kugera ku kigero cya 60% ubu bakaba bafite ubushobozi bwo gutunganya ku kigero cya 90%.

Ni amagambo yumvikanyemo ubwishongozi bukomeye nyuma y’igihe kinini iki Gihugu gitangaza ko kidashaka gutunganya ubu butare buvamo ibitwaro bya kirimbuzi.

Nyuma yuko Iran itangaje ibi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Lt. Gen. Aviv Kohavi yatangaje ko Igihugu cye cyahise gitangira kujya mu ngamba kugira ngo kiburizemo uyu mugambo wa Iran wo gukora ibisasu bya kirimbuzi.

Mu byo yatangaje kuri uyu wa 19 Nyakanga, Lt. Gen. Aviv Kohavi yagize ati  “Ingabo za Israel ziri mu myiteguro ikomeye yo kugaba ibitero ku bikorwa remezo bya Iran byumwihariko Inganda zicura Intwaro kugira ngo tuburizemo umugambi wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi kuko bibangamiye umutekano no kubaho bya Israel.”

Ibi byatangajwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel birashimangira ibyatangajwe na Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden uherutse kugirira uruzinduko rw’iminsi ine muri Israel isanzwe ari inshuti magara ya America.

Ubwo yari muri Israel, Perezida Joe Biden yavuze ijambo ryeruye ko Igihugu cye kiteguye kuburizamo umugambi wa Iran.

Mu ijambo yavuze ubwo yasozaga uru ruzinduko, Joe Biden ko Leta Zunze Ubumwe za America zifite umuhate ukomeye wo kuburizamo ibikorwa bya Iran byo kuba yacura izo ntwaro za kirimbuzi

Yagize ati “Iyi ni impamvu ikomeye ijyanye n’umutekano wa America na Israel n’isi yose muri rusange.”

Ibi bikomeje gutangazwa n’abayobozi muri ibi Bihugu, byumbikanisha itutumba ry’intambara ikomeye, yaba ije isanga ku Isi hari kuba indi ntambara ikomeye hagati y’u Burusiya na Ukraine igiye kuzuza amezi atanu itangiye dore ko ibitero bya mbere by’u Burusiya muri Ukraine byatangiye tariki 24 Gashyantare 2022.

Ni intambara yateje akaga Isi, izahaza ubukungu bw’Ibihugu hafi ya byose ku Isi byari bitangiye gutera intambwe ya mbere byikura mu ngaruka za COVID-19 bigahita bihura n’iyi ntambara.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist