Ibipimo by’Imiyoborere: Umutekano wongeye kuza imbere ariko amanota asubira inyuma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibipimo by’imiyoborere bishyirwa hanze n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB), bigaragaza ko inkingo y’umutekano yakomeje kuza ku mwanya wa mbere n’amanota 93,63% mu gihe umwaka ushize yari ifite 95,53%.

Ibi bipimo bizwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), byamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, bigaruka ku nkingi umunani ari zo; iyubahirizwa ry’amategeko, Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, umutekano, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, ireme ry’imitangire ya serivisi n’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

Izindi Nkuru

Inkingi y’umutekano yakomeje kuyobora izindi, aho ifite amanota 93,63%, mu gihe mu bipimo by’umwaka ushize, yari ifite amanota 95,53% bwo yari yabaye nk’iguma ku manota amwe kuko ibya 2021 yari ifite amanota 95,47%.

Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko Inkingi y’Iyubahirizwa ry’Amategeko iri ku mwanya wa kabiri, aho ifite amanota 88,89%, naho ku mwanya wa gatatu hakaza Inkingi yo Kurwanya Ruswa no Gukorera mu Mucyo yo ifite amanota 88,97%.

Inkingi y’Uburenganzira mu bya Politiki n’Ubwisanzure bw’Abaturage, iza ku mwanya wa Kane, n’amanota 88,01%, ku mwanya wa gatanu hakaza inkingi y’Imiyoborere Idaheza kandi Abaturage bagizemo uruhare aho ifite amanota  84,04%.

Ku mwanya wa gatandatu haza Inkingi y’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi, yo ifite amanota 79,98%, naho ku mwanya wa karindwi hakaza Inkingi y’Ireme ry’imitangire ya serivisi ifite amanota 78,28%, naho ku mwanya wa munani hakaza inkingo yo Kuzamura imibereho myiza y’abaturage ifiteamanota 75,51%.

Mu nkingi umunani, eshanu ziri ku gipimo kiri hejuru ya 80%, mu gihe inkingi eshatu zisigaye, ziri hagati ya 75% na 79%. Ni ukuvuga ko nta nkingi n’imwe muri izi zisuzumwa yigeze ijya munsi ya 75%.

Naho mu bipimo 35 byasuzumwe, 24 biri hejuru ya 80% mu gihe ibipimo 11 bisigaye, biri hagati y’amanota ya 69% na 79%.

RGB igaragaza ko Ibipimo byose byo mu nkingi y’Uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage ndetse n’ibyo mu nkingi y’Umutekano biri hejuru ya 80%.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru