Menya igifungo cyakatiwe uwari Gitifu wanyereje Miliyoni zari zakusanyijwe n’abaturage ngo bigurire imodoka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Miliyoni 6,8 Frw yari yagenewe kugura imodoka y’umutekano, akatirwa gufungwa imyaka itanu no kwishyura aya mafaranga.

Olivier Mwenedata yakatiwe iki gihano kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023, mu cyemezo cyasomwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, rwamuburanishije.

Izindi Nkuru

Uretse iki gihano cyo gufungwa imyaka itanu no kwishyura aya mafaranga, Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, rwanategetse ko amafaranga arengaho gato miliyoni 5 Frw ari kuri kuri telefone y’uwitwa Niyitegeka, asubizwa Umurenge wa Gahara.

Olivier Mwenedata waburanishijwe mu cyumweru gishize tariki 23 Ukwakira 2023, yari yafatiwe mu cyuho tariki 12 Nyakanga 2023 ubwo yari amaze kubikuza miliyoni 5 Frw kuri kode ya MoMo Pay akayoherereza undi muntu kugira ngo ayanyereze, mu gihe yari yarakusanyijwe n’abaturage ngo bigurire imodoka izajya ibafasha kwicungira umutekano.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamutaye muri yombi icyo gihe, rwavuze ko Mwenedata yafatiwe mu Murenge wa Kigina, amaze kohereza ayo mfaranga kuri nimero y’undi muntu kugira ngo abone uko yiba ayo mafaranga, kuko yafatiwe nzira agiye kuyabikuza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru