Ibirambuye ku ifatwa ry’abakozi ba Leta bakekwaho kwiba imyenda yagenewe abashegeshwe n’ibiza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imyenda yari yagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza bo mu Karere ka Rutsiro, ikibwa, yatumye abakozi batanu bo muri aka Karere batabwa muri yombi, nyuma yo gusakwa, bamwe bakayisanganwa mu ngo zabo.

Aba bakozi batanu batawe muri yombi na RIB, kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, nkuko byanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose.

Izindi Nkuru

Uyu Muyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yavuze ko abo bakozi ba Leta muri aka Karere, batawe muri yombi koko.

Ati “Ayo makuru ni ukuri. Abatawe muri yombi bakekwaho gutwara imyenda yari igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza.”

Aba bakozi ba Leta batawe muri yombi, barimo abasanzwe bakorera Urwego rwunganira inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO), hakaba abakozi bo ku Rwego rw’Akarere, ndetse n’umushoferi w’Akarere.

Aba bantu batawe muri yombi bakekwaho ubujura bw’imyambaro yari yagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza, ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Gihango.

Barazira ubujura bw’imyenda yari yagenewe abantu bagizweho ingaruka n’ibiza biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba, byahitanye abantu 135, bigasenya inzu 5 963 ziganjemo iz’abaturage zasenyutse ndetse ibikoresho byari bizirimo bikagenda.

 

Ibyafatanywe abakekwaho kubyiba

Mu bakozi batanu batawe muri yombi bakekwaho ibifitanye isano n’imfashanyo y’imyenda yari yagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Rutsiro, ikibwa, harimo abakorera urwego rwunganira inzego z’ibanze mu by’umutekano (DASSO).

Muri aba ba-DASSO harimo uwitwa Jean Pierre Ndungutse, wasatswe n’inzego, zikamusangana imipira 10, amapantalo atandatu (6), amakoti abiri (2), ishati imwe (1) n’ikanzu imwe (1).

Naho DASSO witwa Claudine Muhawenimana we mu rugo rwe bahasanze imipira 14, amashati icyenda (9), amapantalo atanu (5) n’amakanzu atanu (5).

Naho umushoferi w’Akarere witwa Muhire Eliazard, na we uri mu bakurikiranyweho ubu bujura, we yafatanywe mu modoka imipira 10, amapantalo atandatu (6), amakoti abiri (2), ishati imwe (1) ndetse n’umwambaro wa siporo n’inkweto z’abana.

Mu batawe muri yombi kandi, harimo abakozi babiri b’Akarere ka Rutsiro barimo usanzwe ashinzwe ibihingwa ngengabukungu, Mujawamariya Nathalie ndetse na Uwamahoro ushinzwe amakoperative, bombi bari bagenwe nk’abahuza ibikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru