Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

radiotv10by radiotv10
02/12/2025
in MU RWANDA
0
Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera
Share on FacebookShare on Twitter

Impanuka yabereye ahazwi nka ‘Peyaje [Payage]’ mu mujyi wa Kigali, yahitanye ubuzima bw’abantu bane, aho bikekwa ko yatewe no kuba umushoferi wari utwaye imodoka yagonze abantu, atari yakamenyera gutwara ikinyabiziga n’imihanda, dore ko yari amaranye uruhushya ukwezi kumwe.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda uturuka mu Mujyi rwagati werecyeza ahazwi nko mu kanogo, aho iyi modoka yagonze izindi n’abantu.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka yo mu bwoko bwa KIA Sorento, bivugwa ko yageze muri uyu muhanda, akanyura mu cyerekezo kitari icye kuko igice kimwe cyari cyafunzwe, ari na bwo yagonganga ibinyabiziga byari biri mu cyerekezo cyabyo, ndetse n’abaturage bari mu mirimo yo gukora umuhanda.

Abaturage bari ahabereye iyi mpanuka, bavuze ko abantu bane bahise bahasiga ubuzima, mu gihe hari n’abandi bakomeretse bikabije.

Umwe mu baturage, avuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yakoze impanuka, yinjiye mu muhanda bari bafunze, bigaragara ko yari ataramenyera imihanda no gutwara ikinyabiziga.

Ati “Yageze muri Feu rouge, ahageze asanga abantu bari kwambuka barabisikana, umushoferi aragenda agonga izindi modoka n’abantu bane, abandi babiri barakomereka, bane muri bo bahise bapfa ako kanya, abandi babajyana kwa muganga.”

Mugenzi we na we yagize ati “Iriya modoka yaturutse haruguru iri kwiruka cyane, niba yari yabuze feri ntabwo mbizi, ageze aho umuhanda bawufunze bamuhagaritse yanga guhagarara, arakomeza.”

Undi na we yagize ati “Urebye n’umuhanda ashobora kuba atari awumenyereye kuko perime ye basanze yari imaze ukwezi kumwe. Abakoraga mu muhanda, ni bo bahise bapfa, hapfuye bane, undi wari ugiye muri ambulance na we ahise apfiramo, abandi bagiye kwitabwaho, ariko ntabwo tuzi niba bari bubeho.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi yavuze ko iyi modoka yakoze impanuka, yari ivuye mu mujyi yerecyeza mu kanogo.

Ati “Umushoferi wari uyitwaye, ageze muri feu rouge z’aho bakunda kwita Payage, kubera ko umuhanda wari ufunze hari abari gukora umuhanda hepfo, hari hari icyapa kimubuza gukomeza hari n’abapolisi, we rero kubera umuvuduko yari ariho n’ibindi tutaramenya turacyakomeza dukora iperereza ngo turebe, yanyuze mu cyerekezo cy’izizamuka ni ukuvuga Sens Unique, ni umuhanda atagombaga kunyuramo, aramanuka aragenda ni bwo yagongaga abo bantu bari mu kazi batunganya umuhanda, bane bitaba Imana.”

SP Kayigi avuga kandi ko hari n’abandi babiri bari muri aka kazi bakomerekeye muri iyi mpanuka, ndetse umushoferi wari utwaye iyi modoka akaba yanagonze izindi modoka ebyiri yasanze muri feu rouge, akazogonga, na zo zakomerekeyemo abantu babiri ariko bidakanganye.

Uyu wari utwaye iyi modoka yahise afatwa atabwa muri yombi, mu gihe imirambo y’abitabye Imana yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kacyiru, mu gihe abakomeretse bajyanywe mu Bitaro binyuranye mu Mujyi wa Kigali.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 3 =

Previous Post

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Next Post

Charity Begins at Home: Understanding the True Meaning

Related Posts

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Charity Begins at Home: Understanding the True Meaning

Charity Begins at Home: Understanding the True Meaning

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.