Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi wa mbere wa Marburg wanduye indwara ya Marburg, yayikuye mu kirombe akoramo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kibamo uducurama turya imbuto tuzwiho kubika iyi Virus. ari na two twayimuhaye na we akayanduza umugore we.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ugushyingo 2024.
Imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ku ya 31 Ukwakira 2024, igaragaza ko kuva iyi ndwara ya Marburg yatangazwa mu Rwanda, yagaragaye ku bantu 66 barimo 15 yahitanye, ndetse kugeza ubu abamaze kuyikira, bakaba ari 49, ndetse n’abandi babiri bakiri kuvurwa.
Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko “Nyuma y’icukumbura ku nkomoko y’indwara ya Marburg, byaje kugaragara ko yaturutse ku ducurama turya imbuto tuzwi nka ‘fruit bats’. Byagaragaye ko umurwayi wa mbere yakoraga mu kirombe kirimo utu ducurama.”
Gusa nyuma yuko aya makuru amenyekanye, hahise hashyirwaho ingamba zo kwirinda ko utu ducurama twakomeza gukongeza abantu iyi Virus.
Ati “Kugeza ubu, muri iki kirombe hashyizweho urukuta rutandukanya aho abantu bakorera ndetse n’aho utu ducurama tuba. Hanashyizwe kandi itsinda ry’abaganga rikurikirana buri munsi ubuzima bw’abahakorera.”
Yavuze kandi hahise hanashyirwaho ingamba ku bindi birombe biri mu bice binyuranye mu Gihugu bigaragaramo uducurama, ahahise na ho hashyirwaho izi ngamba z’amatsinda y’abaganga bakurikirana ubuzima bw’ababikoramo.
Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko kwica uducurama, bitaba ari amahitamo meza yo guhangana n’iyi Virus ifite ubukana ya Marburg, kuko uretse kuba utu tunyamaswa dushobora kuzanira abantu ibyago by’indwara nk’izi, ariko tunafitiye muntu akamaro.
Yagize ati “Kwica uducurama byateza ibindi bibazo, kuko tugira akamaro kanini mu kurinda ibyorezo bikwirakwizwa n’imibu n’utundi dusimba.”
Yavuze ko ubundi uducurama tubika iyi Virus ya Marburg, tuzwiho kuba mu buvumo. Ati “Dushobora gukwirakwiza iyi virusi kabiri mu mwaka mu gihe cyo kororoka.”
Utu ducurama dushobora guteza iyi ndwara mu kwezi kwa Gashyantare (02) n’ukwa Kanama (08), mu gihe tuba tubyara, aho Virus tuba dufite yo itaduteza ibibazo, ariko tukayisohora mu myanda, nko mu macandwe, mu nkari n’indi myanda dusohora.
Dr. Sabin ati “Binahura na kwa kwezi kwa munani n’ukwa cyenda tuvuyemo, aho twabonye iki cyorezo.”
Minisitiri w’Ubuzima wirinze kuvuga ikirombe cyakoragamo uyu murwayi wa mbere, yavuze ko itsinda ry’inzego z’ubuzima na we ubwe, bageze muri ubwo buvumo, bagasanga utwo ducurama tuhaba.
Ati “Tuza no kumupima we bwe, dusanga umubiri we warakoze ubwirinzi bugaragaza ko yahuye n’iyo ndwara, tunamubajije atubwira ko mu byumweru byabanje yagize ibimenyetso, umuriro uraza mucye arabarabara nk’urwaye ka Malaria, nyuma aza koroherwa ariko uwo bashakanye umugore we wari muri icyo gihe mu bihe byo kubyara, we yaje kubyara ariko aranarwara, aza no kugera no mu Bitaro afite ibyo bimenyetso.”
Avuga ko ari na byo byatumye abaganga badahita batekereza iyi virus kuko umunyeyi ukibyara ashobora guhura n’ibibazo, byanatumye iyi ndwara inurira ku ntege nke z’umubyeyi, ikabasha no gukura.
Ati “Iza no kumuhitana aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali ari na ho twahereye dushaka ayo makuru dusubira inyuma, ari na ho abaganga bamuvuraga na bo baje kurwara, ndetse umwe muri abo baganga usanzwe akorera CHK wari waje gutanga ubufasha yaje gusubira kuri CHK atangira kugira ibimenyetso, biza no kuvamo ko n’abaganga ba CHK na bo barwaye.”
Dr. Sabin avuga ko gukusanya aya makuru bitari byoroshye, kuko byanafashe igihe cy’ibyumweru bibiri, aho inzego zabanje gutekereza ahaba hararutse iyi ndwara, aho hamenyekaniye, ari na bwo hahise hashyirwaho ingamba.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko nyuma yuko bigaragaye ko iyi virus yaturutse ku gacurama, inzego z’ubuzima mu Rwanda zahise zishyiraho itsinda ry’abaganga bareba niba nta handi utu ducurama twaba turi.
RADIOTV10