Ibiri mu kirego gishya cy’ushinja umuraperi wamamaye ku Isi wahagurukiwe n’abagore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’icyumweru kimwe uwahoze ari umugore wa P.Diddy amureze mu rukiko ko yamuhohoteraga akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, uyu muraperi yarezwe n’undi mugore uvuga ko yamusambanyije mu myaka irenga 30 ishize abanje kumusindisha.

Umugore witwa Joi Dickerson Neal uvuga ko yasambanyijwe n’uyu muraperi P.Diddy, yatangaje ko mu gihe yigaga muri Kaminuza ya Syracuse University mu 1991 ari bwo bahuye bwa mbere.

Izindi Nkuru

Joi Dickerson avuga ko yafashwe ku ngufu na P.Diddy nyuma yo kuva gufata ifunguro rya nijoro kuri Resitora yitwa Harlem.

Mu kirego uyu mugore yatanze mu rukiko rwo muri Manhattan i New York, yavuze ko P Diddy yamushyiriye mu binyobwa ibisindisha bikaze ahita avangirwa ananirwa guhagarara no kugenda.

Umuvugizi wa P.Diddy yabwiye TMZ ko ikirego cy’uyu mugore ari ikinyoma cyahimbwe kugira ngo yangize izina rya P.Diddy ariko anabone amafaranga menshi.

Iki kirego kije nyuma y’iminsi micye, Cassandra Vantura uzwi nka ‘Cassie’ wahoze ari umukunzi wa P.Diddy, na we atanze ikirego mu rukiko arega uyu mugabo ko yamufashe ku ngufu anamushora mu bucuruzi bw’imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imyaka 10 mu gihe bari mu rukundo.

Cassie yavuze ko akimara gusinya muri Label ya Bad Boy Records y’umuhanzi P. Diddy, uwo uyu mugore yari afite imyaka 19 yakubiswe inshuro nyinshi na P.Diddy, anamwigisha gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi byatumye ubuzima bwe bwangirika n’umuziki uramunanira.

Iki kirego cyaje guteshwa agaciro n’Urukiko, nyuma y’uko umunyamategeko w’uyu muraperi, agaragaje ko ibyatangazwaga n’uyu wahoze ari umukunzi w’umukiliya we ari ibihimbano.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru