• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ibiri mu kirego gishya cy’ushinja umuraperi wamamaye ku Isi wahagurukiwe n’abagore

radiotv10by radiotv10
24/11/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ibiri mu kirego gishya cy’ushinja umuraperi wamamaye ku Isi wahagurukiwe n’abagore
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’icyumweru kimwe uwahoze ari umugore wa P.Diddy amureze mu rukiko ko yamuhohoteraga akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, uyu muraperi yarezwe n’undi mugore uvuga ko yamusambanyije mu myaka irenga 30 ishize abanje kumusindisha.

Umugore witwa Joi Dickerson Neal uvuga ko yasambanyijwe n’uyu muraperi P.Diddy, yatangaje ko mu gihe yigaga muri Kaminuza ya Syracuse University mu 1991 ari bwo bahuye bwa mbere.

Joi Dickerson avuga ko yafashwe ku ngufu na P.Diddy nyuma yo kuva gufata ifunguro rya nijoro kuri Resitora yitwa Harlem.

Mu kirego uyu mugore yatanze mu rukiko rwo muri Manhattan i New York, yavuze ko P Diddy yamushyiriye mu binyobwa ibisindisha bikaze ahita avangirwa ananirwa guhagarara no kugenda.

Umuvugizi wa P.Diddy yabwiye TMZ ko ikirego cy’uyu mugore ari ikinyoma cyahimbwe kugira ngo yangize izina rya P.Diddy ariko anabone amafaranga menshi.

Iki kirego kije nyuma y’iminsi micye, Cassandra Vantura uzwi nka ‘Cassie’ wahoze ari umukunzi wa P.Diddy, na we atanze ikirego mu rukiko arega uyu mugabo ko yamufashe ku ngufu anamushora mu bucuruzi bw’imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imyaka 10 mu gihe bari mu rukundo.

Cassie yavuze ko akimara gusinya muri Label ya Bad Boy Records y’umuhanzi P. Diddy, uwo uyu mugore yari afite imyaka 19 yakubiswe inshuro nyinshi na P.Diddy, anamwigisha gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi byatumye ubuzima bwe bwangirika n’umuziki uramunanira.

Iki kirego cyaje guteshwa agaciro n’Urukiko, nyuma y’uko umunyamategeko w’uyu muraperi, agaragaje ko ibyatangazwaga n’uyu wahoze ari umukunzi w’umukiliya we ari ibihimbano.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Kigali: Ibisobanuro by’uwafatanywe 100.000 Frw y’amiganano byagaragaje ikibyihishe inyuma

Next Post

Ireland: Igitero cy’uwitwaje icyuma cyakurikiwe n’ibitatekerezwaga

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Ireland: Igitero cy’uwitwaje icyuma cyakurikiwe n’ibitatekerezwaga

Ireland: Igitero cy’uwitwaje icyuma cyakurikiwe n’ibitatekerezwaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.