Ibirori byo ‘Kwita Izina’ abana b’Ingagi byagombaga kuba muri uku kwezi, byasubitswe habura iminsi 10 ngo bibe ku mpamvu itasobanuwe, byimurirwa mu gihe kitazwi.
Isubikwa ry’ibi birori byagombaga kuba tariki 18 Ukwakira 2024, ryatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, mu itangazo ryagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ukwakira.
Iri tangazo rya RDB, rigira riti “Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere ruratangaza isubikwa ryo Kwita Izina 2024. Indi tariki izaberaho ibi birori byo Kwita Izina Abana b’Ingagi izatangazwa.”
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rutatangaje amakuru arambuye ku isubikwa ry’ibi birori, rwasoje ubutumwa bwarwo ruvuga ko ruzishimira kongera kwakira iki gikorwa n’abashyitsi bazakitabira.
Ibi birori bisubitswe, byari bimaze ukwezi n’igice bitangajwe, dore ko byari byatangajwe mu kwezi kwa Kanama 2024, ndetse mu kwezi gushize hakaba hari habaye ikiganiro n’itangazamakuru gisobanura uko imyiteguro ihagaze, ahari hatangajwe ko Abana b’Ingagi bazitwa amazina, ari 22.
Isubikwa ry’ibi birori, ritangajwe nyuma y’ibyumweru bibiri mu Rwanda hageze icyorezo cya Marburg kimaze guhitana abantu 13 cyatumye inzego zitandukanye zitangaza ingamba zo kukirinda zishingiye ku mabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB runafite mu nshingano gutegura ibi birori byo Kwita Izina, na rwo ruherutse gutangaza amabwiriza areba ibigo by’ubucuruzi, arimo agaragaza ibigomba kubahirizwa n’abakira inama n’ibikorwa biba imbonankubone, arimo gusaba ko abajya babyitabira ko batakwegerana cyane.
Ni mu gihe ibi birori byo kwita Izina kandi bizwiho guhuza imbaga y’abantu benshi baturutse mu bice byose by’Isi, barimo n’ibyamamare n’abanyacyubahiro bafite amazina aba azwi ku Isi.
RADIOTV10