Thursday, September 12, 2024

Hamenyekanye amakuru mashya ku birori binogeye ijisho bimanura mu Rwanda ibyamamare bikomeye ku Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

‘Kwita Izina’, ni kimwe mu birori binogeye ijisho bituma Isi yose yerecyeza amaso mu Rwanda ruba rwakiriye abanyacyubahiro n’ibyamamare mu ngeri zinyuranye. Hatangajwe itariki izaberaho ibi birori by’uyu mwaka.

Ibi birori bizaba tairki 18 Ukwakira 2024, nk’uko byatangajwe n’abategura ibi birori byo ‘Kwita Izina’ mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga, burarikira abantu kwitegura iki gikorwa.

Ubutumwa burarika abantu kuzirikana iyi tariki, bugira buti “Zirikana itariki, Ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina, biragarutse ku ya 18 Ukwakira 2024!”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Uzifatanye natwe mu birori byo ku nshuro ya 20 byo kwita Izina abana b’Ingagi mu birori binogeye ijisho bizabera mu ntanzi za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Ibirori nk’ibi byo Kwita Izina abana b’Ingagi, iby’umwaka ushize, byabaye tariki 01 Nzeri 2023, aho hahawe amazina abana 23, biswe n’abarimo ibyamamare bikomeye ku Isi.

Mu bitabiriye ibi birori by’umwaka ushize bafite amazina azwi ku Isi, barimo rurangiranwa mu sinema, umukinnyi wa Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, aho icyo gihe banakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye.

Mu bise amazina icyo gihe kandi, harimo Umunyarwenya Kevin Hart uri mu ba mbere ku Isi, we wise umwana hakoreshejwe amashusho yafashwe ubwo yari mu Rwanda, dore ko yari amaze igihe gito aruvuyemo, ndetse nyuma yo kumwita, akaba yararugarutsemo muri Mutarama akajya gusura uyu mwana w’Ingagi yise izina.

Mu birori by’umwaka ushize kandi, Umukinnyi wa film w’ikirangirire Winston Duke na we yari mu Rwanda yaje Kwita Ingagi izina, aho umwana yise, yamuhaye izina rya ‘Intarumikwa’.

Uyu mukinnyi wagaragaye muri film zamamaye ku Isi nka ‘Black Panter’, icyo gihe yanavuye mu Rwanda ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Idris Elba umwaka ushize yari mu Rwanda
We n’umugore we bise umwana w’ingagi muri 23 bahawe amazina
Rurangiranwa Winston Duke na we umwaka ushize yari ahari
Na we yise umwana umwe mu biswe amazina
Kevin Hart we umwana yise, yakoresheje amashusho yafashwe ubwo yari mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist