Thursday, September 12, 2024

Bwa mbere irushanwa ry’imikino y’abanyeshuri muri EAC ryafunguwe na Perezida w’Igihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yafunguye imikino ihuza ibigo by’amashuri mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba izwi nka FEASSA, aba Umukuru w’Igihugu wa mbere utangije iyi mikino mu mateka yayo ibaye ku nshuro ya 21.

Ni imikino yafunguwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru, tariki 18 Kanama 2024 mu gikorwa cyarabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Bukedea Sports Park muri Uganda.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ubwo yatangizaga iyi mikino, yavuze ko ashimira byimazeyo Ibihugu byitabiriye iyi mikino, avuga iba igamije gukomeza guhuza abagize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi wa wa FEASSSA, Justus Mugisha, yashimiye Perezida Museveni ko yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere ufunguye ku mugaragaro iyi mikino mu mateka yayo.

Iyi mikino iri kuba ku nshuro yayo ya 21, ihuza ibigo by’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba, yitabiriwe n’u Rwanda, Tanzania, Kenya na Uganda yayakiriye.

Mu banyeshuri 3526 bayitabiriye, harimo 162 bo mu Rwanda bazahatana muri siporo umunani ari zo Handball, Basketball, Basketball 3×3, Volleyball, Umupira w’amaguru, Rugby, Netball n’Imikino Ngororamubiri.

Perezida Museveni yafunguye iyi mikino ya FEASSA

Perezida w’Inteko ya Uganda, Anita Among na we yari ahari

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist