• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Muri muzika nyarwanda havutse itsinda risa n’irisanzwe riwuzwimo

radiotv10by radiotv10
19/08/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Muri muzika nyarwanda havutse itsinda risa n’irisanzwe riwuzwimo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wungutse itsinda ry’abana b’abakobwa babiri bavukana, rije ryiyongera ku rindi rizwi rya Vestine na Dorcas, ndetse bamwe bakavuga ko aya matsinda afite byinshi ahuriyeho.

Alicia na Germaine ni abahanzikazi baba mu Karere ka Rubavu bakunzwe ariko ababonye benshi bavuga ko biganye Vestine na Dorcas haba mu miririmbire no mu bindi, mu gihe abandi bavuga ko ari ukwaguka k’umurimo w’Imana.

Mu kiganiro kihariye bagiranye na RADIOTV10, aba bakobwa bavuze ko kuba babwirwa ko bigana Vestine na Dorcas ntacyo bibatwaye, ahubwo ko bibereka ko hari urundi rwego bagezeho.

Germaine yagize ati “Iyo batugereranyije njye mpita ntekereza ko tumaze kugera ku rwego rushimishije cyane, kubera ko kutugeranya n’abantu bageze hariya, ni ibintu by’agaciro ahubwo.”

Naho ku bavuga ko babigana no mu miririmbire, Germaine yagize ati “Ntakibazo, n’ubundi dukora umurimo umwe, nta kuntu tutaririmba ibintu bimwe, kuko byose ni ubutumwa bwiza bushingiye kuri bibiliya.”

Mukuru we Alicia yemeje ko hari abababwira ko no no mu myambarire yo mu mashusho yabo, bambara kimwe na ba Vestine na Dorcas, yagize ati “Icyo navuga twese ni Gospel turimo n’ubundi birasa n’ijambo ry’Imana, ntabwo biduca intege.”

Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, usanzwe urimo amatsinda agizwe n’abafitanye amasano, uretse aba b’abavandimwe, harimo n’abashakanye, nka Fabrice na Maya, James na Daniella , Papy Clever na Dorcas ndetse na Ben na Chance.

Itsinda rishya muri Muzika ya Gospel Nyarwanda

Iri tsinda rije risanga irya Vestine na Dorcas basanzwe bazwi

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − seven =

Previous Post

Abahinzi bariraga ayo kwarika bagarutsweho na Perezida Kagame ubu bari kumwenyura

Next Post

Bwa mbere irushanwa ry’imikino y’abanyeshuri muri EAC ryafunguwe na Perezida w’Igihugu

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Bwa mbere irushanwa ry’imikino y’abanyeshuri muri EAC ryafunguwe na Perezida w’Igihugu

Bwa mbere irushanwa ry’imikino y’abanyeshuri muri EAC ryafunguwe na Perezida w’Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.