Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro bishidikanywaho by’ukekwaho kwica umugore we urw’agashinyaguro byamaganiwe kure

radiotv10by radiotv10
10/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hari ikirego cyihutirwa cy’umugabo ukekwaho ibyumvikanamo indengakamere
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo ukurikiranyweho kwica umugore we amukase umutwe n’umuhoro ukavaho, yemera icyaha, akavuga ko yabitwe no kuba umugore we yari yaranze ko basubirana nk’umugore n’umugabo, mu gihe Ubushinjacyaha bubyamagana.

Uyu mugabo w’imyaka 27 utuye mu Mudugudu wa Mugonero mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Kisaro, yashyikirijwe Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi mu cyumweru gishize tariki 04 Ukwakira 2023.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwagejeje uyu mugabo imbere y’Urukiko, buvuga ko uyu mugabo yishe umugore we amutegeye mu nzira, akamutema umutwe akoresheje umuhoro akawukuraho.

Ni icyaha cyabaye tariki 28 Kanama 2023, ubwo uwo mugabo yategaga umugore we avuye ku Kagari, akamusaba ko yamwereka umwana yari ahetse kuko uyu mugore yari yarahukanye.

Ubushinjacyaha bugira buti “Undi aho kureba umwana, yahise amutemesha umuhoro ijosi arikuraho ahita yiruka, ariko abaturage baba bamubonye bamwirukaho baramufata ashyikirizwa inzego zibishinzwe.”

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko mu iburana ry’uyu mugabo “yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’umujinya kuko umugore yari yanze ko bongera kubana nk’umugore n’umugabo.”

Ubushinjacyaha bugakomeza bugira buti “ibyo ariko ni urwitwazo kuko yari yavuye mu rugo yatyaje umuhoro ndetse akanagenda yawuhishe, bigaragaza ko umugambi yari awumaranye iminsi.”

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − five =

Previous Post

Mu gahinda kenshi Israel yasobanuriye u Rwanda akaga kari kuyibaho igira n’icyo irusaba

Next Post

Kurya biri kuba ihurizo ry’imibare itoroshye byagera ku birayi bikarushaho

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kurya biri kuba ihurizo ry’imibare itoroshye byagera ku birayi bikarushaho

Kurya biri kuba ihurizo ry’imibare itoroshye byagera ku birayi bikarushaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.